RFL
Kigali

Ni agahomamunwa! Dore abantu batantu (5) bavuzweho kurya abandi bantu ntacyo bitayeho

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:31/12/2020 10:28
0


Ku isi biragoye kwiyumvisha ko umuntu arya undi, bibaho kandi byabayeho. Inyamaswa z'inkazi zirimo, intare, ingwe, ibisamagwe n'izindi iyo zibonye ikiremwamuntu biragoye kumusiga ari muzima zitamukuyermo iyo kotsa. Ariko bigatera ubwoba benshi iyo hari umuntu wumvikanye ko arya mugenzi we.



Mu mateka y'isi byaravuzwe, yewe hanatungwa agatoki abantu bariye abandi bantu babyishimiye ntacyo bitayeho. Aba bantu bazwi ku izina ry'icyongereza rya "Cannibalism" ni kimwe mu byaha bituma abandi bantu babanga urunuka, igikorwa cyo kwica umuntu warangiza ukamurya bifatwa nk'uburwayi bwo mu mutwe.

Hari ukwamamara mu byiza no mu bibi, nk'uko aba bantu 5 muri bubone hasi babaye amateka mu bwicanyi barya n'abantu.

1.Austin Harrouff 

 Austin Harrouff was ‘making animal noises’ when he was arrested at the scene of a grisly double murder in Florida

Uyu mugabo yanditse amateka mabi ku isi, yari afite n'ubuhanga bwo kwigana amajwi y'inyamaswa yavuga ukumva ni imwe mu yamaswa z'ishyamba, avuka muri Amerika mu gace ka Frolida. Abapolisi bigeze kumugeraho ubwo havugwaga kwica John Stevebns, ni bwo basanze ari kumurya bimwe mu bice by'umubiri.

2.Jeffrey Dahmer

 Jeffrey Dahmer is thought to have lured his victims to his apartment and drugged them before chopping them up and eating them.

Umwicannyi ruharwa, umwe kandi mu bantu bavuzweho ubusambanyi bw'ihohotera. Jeffrey Dahmer yarafunzwe azira kwica abasore 17 muri Amerika hagati ya 1978 na 1991. Amerika n'isi batunguwe n'ibyaha bye ubwo amaherezo yafatwaga mu 1991 afite imyaka 30 nyuma yo gukora ubwicanyi bwe bwa mbere afite imyaka 18 gusa. Yafashwe abaga abantu akabarya, Polisi yaje kwinjira mu nzu ye ivumbura inyama z'abantu zitetse n'umutwe w'umuntu muri firigo.

3. Anthony Morley

 Ex Mr Gay UK and trained chef Anthony Morley carved up his lover's flesh seasoned it with herbs, fried it in olive oil and then ate it.

Uyu mugabo yanditse nawe amateka mabi ubwo yaryaga umukunzi we, Damian Oldfield noneho ateka inyama z'umubiri we arazirya. 

4.Albert Fish -  "The Grey Man".

 Paedo Albert Fish once boasted to have either abused or eaten a child in every US state. He was arrested and convicted for eight slayings.

Albert Fish, uzwi kandi ku izina rya "The Gray Man", yishe kandi arya umukobwa w’imyaka 10 i New York. Nyuma y'imyaka itandatu uyu mwicanyi ruharwa yoherereje umuryango w'umukobwa ibaruwa isobanura neza ubwo bwicanyi ababwira uburyo yishimiye kumwica no kumurya.

5. Rudy Eugene

 Rudy Eugene stripped naked and ate a homeless mans face off while high on drugs in Miami

Rudy Eugene, yatunguye isi ubwo yatangiraga kurya abantu batagira aho baba, bibera mu mihanda i Miami. Uyu mugabo byavuzweko yariye ibice by'umuntu birimo amaso n'isura muri rusange. 

SRC:Thesun.co.uk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND