Ku isi biragoye kwiyumvisha ko umuntu arya undi, bibaho kandi byabayeho. Inyamaswa z'inkazi zirimo, intare, ingwe, ibisamagwe n'izindi iyo zibonye ikiremwamuntu biragoye kumusiga ari muzima zitamukuyermo iyo kotsa. Ariko bigatera ubwoba benshi iyo hari umuntu wumvikanye ko arya mugenzi we.
Mu mateka y'isi byaravuzwe, yewe hanatungwa agatoki abantu bariye abandi bantu babyishimiye ntacyo bitayeho. Aba bantu bazwi ku izina ry'icyongereza rya "Cannibalism" ni kimwe mu byaha bituma abandi bantu babanga urunuka, igikorwa cyo kwica umuntu warangiza ukamurya bifatwa nk'uburwayi bwo mu mutwe.
Hari ukwamamara mu byiza no mu bibi, nk'uko aba bantu 5 muri bubone hasi babaye amateka mu bwicanyi barya n'abantu.
1.Austin Harrouff
Uyu mugabo yanditse amateka mabi ku isi, yari afite n'ubuhanga bwo kwigana amajwi y'inyamaswa yavuga ukumva ni imwe mu yamaswa z'ishyamba, avuka muri Amerika mu gace ka Frolida. Abapolisi bigeze kumugeraho ubwo havugwaga kwica John Stevebns, ni bwo basanze ari kumurya bimwe mu bice by'umubiri.
2.Jeffrey Dahmer
Umwicannyi ruharwa, umwe kandi mu bantu bavuzweho ubusambanyi bw'ihohotera. Jeffrey Dahmer yarafunzwe azira kwica abasore 17 muri Amerika hagati ya 1978 na 1991. Amerika n'isi batunguwe n'ibyaha bye ubwo amaherezo yafatwaga mu 1991 afite imyaka 30 nyuma yo gukora ubwicanyi bwe bwa mbere afite imyaka 18 gusa. Yafashwe abaga abantu akabarya, Polisi yaje kwinjira mu nzu ye ivumbura inyama z'abantu zitetse n'umutwe w'umuntu muri firigo.
3. Anthony Morley
Uyu mugabo yanditse nawe amateka mabi ubwo yaryaga umukunzi we, Damian Oldfield noneho ateka inyama z'umubiri we arazirya.
4.Albert Fish - "The Grey Man".
Albert Fish, uzwi kandi ku izina rya "The Gray Man", yishe kandi arya umukobwa w’imyaka 10 i New York. Nyuma y'imyaka itandatu uyu mwicanyi ruharwa yoherereje umuryango w'umukobwa ibaruwa isobanura neza ubwo bwicanyi ababwira uburyo yishimiye kumwica no kumurya.
5. Rudy Eugene
Rudy Eugene, yatunguye isi ubwo yatangiraga kurya abantu batagira aho baba, bibera mu mihanda i Miami. Uyu mugabo byavuzweko yariye ibice by'umuntu birimo amaso n'isura muri rusange.
SRC:Thesun.co.uk
TANGA IGITECYEREZO