Kigali

Se wa Humble Jizzo yitabye Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/12/2020 14:52
1


Se w’umuhanzi Humble Jizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys yitabye Imana ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu tariki 30 Ukuboza 2020. Yitabye Imana aguye mu bitaro bya Nyagatare.Humble Jizzo yanditse kuri konti ye ya instagram agira ati “Uhurukire mu mahoro Papa. Ndababaye cyane. Ntabwo nari nziko ko kuri Nohel tuvugana bwari ubwa nyuma."

Abantu batandukanye barimo Luckman Nzeyimana, Platini Nemeye, Uncle Austin n’abandi bafashe mu mugongo Humble Jizzo bifuriza iruhuko ridashira umubyeyi we.

Uyu mubyeyi yitabye Imana abonye ubukwe bw’umuhungu we n’umwuzukuru. Humble Jizzo n’umukunzi we Army barushinze ku wa 25 Ugushyingo 2018.

Ku wa 23 Gashyantare 2018 bibarutse imfura y’umukobwa. Uyu mwana wahawe izina rya ‘Ariella’ yavukiye mu bitaro bya Confluence Health Hospital muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Washington.


Se w'umuhanzi Humble Jizzo yitabye Imana

Umubyeyi wa Humble Jizzo yaguye mu bitaro bya Nyagatare

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Placidie2 months ago
    Mwihangane.imana.imwakire?


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND