RFL
Kigali

Ibikorwa bikomeye byakozwe na Fondation Ndayisaba mu 2020 yahaye iminsi mikuru abana babaga ku muhanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/12/2020 14:08
0


Umuryango uzwi ku izina rya Ndayisaba Fabrice Foundation (NFF) usoje umwaka wa 2020 wishimira ibikorwa by’indashyikirwa wakoreye abantu batandukanye wagaruriye icyizere cy’ubuzima, isubiza abana ku mu ishuri, bamwe bishyurirwa ‘Mituelle de Sante’ n’ibindi uyu muryango uzashamikiraho mu 2021.



Mu Cyumweru gishize, uyu muryango wasuye abana bo mu miryango itandatu basubijwe mu rugo nyuma y’ubuzima bubi bari babayemo mu mihanda babarizwa mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba na Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ni mu rwego rwo gufasha aba bana kongera kwisanga mu muryango nyarwanda no kurangiza neza umwaka wa 2020. Iki gikorwa ngarukamwaka gitegurwa n’Ishuri ry’Incuke ry’uwo muryango ryitwa 'Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice'.

Ndayisaba Fabrice, Umuyobozi wa NFF, yavuze ko iki gikorwa cyari kigamije mu gufasha imitekerereze n’imyumvire by’abana bahoze mu buzima bubi bwo ku mihanda, ubu basubijwe mu miryango y’abo ndetse bamwe basubizwa mu ishuri. Abandi baracyari gushakirwa uko baziga,

Ndayisaba yavuze ko kuva muri Mutarama 2020 kugera mu Ukuboza 2020 bakoze ibikorwa bitandukanye byageze ku mubare munini basanzwe bafasha. Avuga ko barajwe ishinga no guhindura imibereho ya benshi no gukomeza gushyira mu ngiro ibikorwa basanzwe bakora.

Mutarama 2020: Hashinzwe Ishuri ry' Ikitegererezo ry' Inshuke Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice. Rikorera mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akagali ka Kicukiro mu Mudugudu wa Kalisimbi. Ni ishuri rifite ibyangombwa byose byemewe n' Amategeko y' U Rwanda bya Minisiteri hamwe n' izindi nzego zishinzwe Uburezi mu Rwanda.

Mutarama- Werurwe 2020: Habayeho gukurikirana neza, ibijyanye n' imirimo y' Ishuri no gushaka Abanyeshuri ndetse n' Ibikorwa by' Imikino y'abana n'urubyiruko rwa NFF.

Habayeho kandi imyiteguro yo Kwibuka Ibibondo n'Abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Haba n’ibikorwa by' Umuganda i Nyanza wo gusukura u Rwibutso.

Mata 2020: Bitewe na Covid-19, ibikorwa by'Amashuri byarahagaze biba ngombwa k abanyeshuri bigishwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni igikorwa ababyeyi baharerera bakomeje kwishimira cyane.

Habaye kandi igikorwa ngaruka mwaka cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ni gikorwa cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga. Kitabiriwe n'abayobozi benshi batandukanye mu nzego z'itandukanye z'igihugu na Ibuka ku rwego rw' Igihugu.

Barimo Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie, abakinnyi batandukanye barimo abakomeye Byiringiro Lague APR Fc, Kagabo Peter wakiniraga Bugesera FC, Jacques Tuyisenge APR Fc, Iranzi Jean Claude Rayon Sports,  Isaa Bigirimana ukinira Forest Rangers yo muri Zambia, Eric Dusingizimana wo muri Cricket Captain waciye agahigo kw' Isi.

Soteri Kayumba ukinira Rayon Sports n' abandi benshi cyane. Iki gikorwa kandi kitabiriwe n’abayobozi b' ibigo by' amashuri yo muri Kicukiro, Ab’Imirenge, ab’Akarere n' Aba Diaspora ba NFF ifite benshi baba mu bihugu byinshi bitandukanye.

Gicurasi 2020: NFF yatangiye ubukangurambaga mu kurwanya Covid -19, ibinyujije mu miryango yari imaze gushinga ndetse ubwo bukangurambaga bwo kurinda abantu ba Foundation benshi ifite bwatanze umusaruro kuko mu bantu barenga 500 irebera nta numwe kugeza ubu wanduye covid -19.

Ndayisaba Fabrice Umuyobozi Umuyobozi wa NFF yavuze ko n'ubwo umwaka wa 2020 waranzwe n'icyorezo cya Covid-19 bakoze uko bashoboye bagerageza gukora ibyo bari bariyemeje/Ifoto:Ububiko

Ku busabe bwa Minisitiri w' Ubutegetsi bw' Igihugu Prof.  Shyaka Anastase usanzwe ashyigikiye ibikorwa bya NFF yagaragaje ko yifuza ko NFF n' urubyiruko rwayo rwagira uruhare rundi rwo gutanga ubutumwa bwinshi buri munsi ahantu hatandukanye byagenze neza kugeza ubu.

Ibikorwa by' Urukundo byarakomeje mu bana NFF ifasha bagera kuri 6 imenyera ibikoresho by' Ishuri bari barabihawe, abandi yabashubije mu ishuri, abimenyera ibijyanye n' amata buri munsi b' impinja byose yarabikoze hamwe nabo itunze mu buzima bwa buri munsi abana bari mu kaga ibyo byo byakozwe guhera mu kwezi kwa mbere uyu mwaka kugeza ubu mu Ukuboza 2020.

Muri Gicurasi 2020: NFF yafashije imiryango yari iri mu kaga gakomeye mu mafaranga no gutanga ibiryo n' ibindi bikoresho byo mu rugo byagenze neza. Ni igikorwa ubuyobozi bwishimiye cyane hamwe n' abafashijwe icyo gihe.

Habayeho kandi imyiteguro y'Igikorwa gikomeye ngaruka mwaka cyo Kwibuka Ibibondo n' abana binyuze mu mikino hatangwa n' ubutumwa bunyuranye byose byakozwe hifashishijwe Ikoranabuhanga. Ni igikorwa kitabiriwe n’abayobozi batandukanye.

Mu Ugushyingo 2019-Gashyantare 2020: Ubuyobozi bukuru bwa NFF bwafashije abakobwa bagera ku 8, harimo abo yatinyuye kugira ngo bitabire Amarushanwa ya Miss Rwanda, inabatoza byinshi cyane harimo n' Indangagaciro z' umuco nyarwanda n' Ubumenyi rusange abo bamwe muri bo bageze kuri Final ya Miss Rwanda 2020.

Nyakanga –Ukuboza 2020: NFF, yakomeje ibikorwa byo kurwanya no gukumira Covid -19 mu buryo bwose bushoboka bihereye mu bantu bayo bayibamo nabo hanze yayo uko bagomba kwitwara bubahiriza n'Amabwiriza yo kwirinda covid -19.

NFF kandi yatangije ibiganiro byatambukaga mu miryango 15 iyibarizwamo bigamije kubaka Abanyarwanda nyabo beza mu buryo babana mu mahoro, ubwumvikane, bafashanya, bifurizanya ibyiza gusa bitarimo ishyari nagato.

Ugushyingo 2020: NFF yatangije Gahunda yo gutegura inama y' inteko rusange yabaye kandi ikagenda neza hatorwa Abayobozi ba Komite Nyobozi ya NFF ihamye, nyuma hakiyongeraho na Komisiyo.

NFF ubu ifite Abanyamuryango Nyakuri bayo biyemeje kuyikorera no kuyitangira neza. Ifite intego yo gukora cyane mu 2020. Izubakira byo bazakora byose ku bantu bafite ikinyabupfura, uburere bwiza, bumva, bumvira, bibwiriza ndetse bagakorana umurava, ishyaka n' ubwitange mu byo bakora byose, batarambirwa, badacika intege bahozaho.

Bazarangwa no gushishoza no kureba kure cyane ndetse bari kubaka n'imiyoborere myiza mu muryango hamwe n'Imikorere n'imikoranire myiza hagati yacu.

Imiryango y'abana babaga ku muhanda bo muri Rubavu na Musanze bafashijwe kwizihiza neza iminsi mikuru y'umwaka wa 2020

NFF ibinyujije mu ishuri ry'inshuke 'Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice' bifurije umwaka mushya muhire wa 2021 abana basubijwe mu miryango nyuma yo kuva ku muhanda





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND