RFL
Kigali

Rubavu: Umubyeyi wa Uwayo Hibba ukunda cyane Knowless yatangaje ko umwana we aramutse afashijwe yagera kure agafasha igihugu

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:30/12/2020 17:04
0


Uwayo Hibba ni umwana umaze kumenyekana ku mpano yo kuririmba. Uyu mwana wo mu karere ka Rubavu yashimishije benshi bumvise uburyo yasubiyemo indirimbo nka 'Player' na 'Day by Day' z’umuhanzikazi Knowless. Mu kiganiro na INYARWANDA umubyeyi we yavuze akamuri ku mutima amusabira ubufasha ku wo ari we wese.



Uwimana Justine umubyeyi wa Uwayo Hibba, yashimangiye iby’impano y’umwana we ndetse anavuga inkomoko yayo ndetse asaba uwo ari we wese wakumva impano y’umwana we ko yamufasha uko ashoboye kugira ngo izagire icyo imumarira kimwe n’igihugu muri rusange.

UWAYO Hibba na nyina umubyara Uwimana Justine 

Yagize ati: “Yarantunguraga kuva kera, Hibba yari umwana wakubaganaga cyane, agakunda gukora utuntu dutandukanye twiganzagamo kuririmba, mbese rimwe na rimwe ukabona afata indirimbo mu mutwe kurenza uko yafataga amasomo. Yari umuhanga cyane gusa ntabwo nigeze mbitindaho kuko ntabwo natekerezaga ko hari icyo bizavamo.

Njye nabonaga bikomeye ariko simbitindeho kuko yari muto cyane. Hibba ntabwo yigeze andirimbira na rimwe yewe namwumvise neza ubwo mwamugeragaho mukamuha umwanya wo kuririmba ni nabwo n’abandi bambwiye ko ashobora kuba afite impano ikeneye gufashwa. 

Njye nta bushobozi mfite bwo kuba nagira icyo mufasha gusa nkurikije uko namwumvise ntabwo nari buzuyaze kumufaha iyo nza kuba nari mbishoboye, niyo mpamvu rero umuntu wese wakumva impano ye ikamukora ku mutima nawe yagira inama amuha na cyane ko ari umwana ukeneye kwiga ariko ntapfukirane n’indi mpano imurimo”.

Hibba Uwayo yakuze akunda cyane umuhanzikazi Knowless Butera

Uyu mubeyi wa Hibba yavuze ko aramutse abonye ubushobozi mu myaka iri imbere, yazamushakira ishuri mu ishuri rya Muzika kugira ngo arebe ko impano ye yazamufasha igafasha n’gihugu muri rusange. Ati ”Nibyo uyu mwana afite impano kandi nanjye maze kuyibona gusa kubera ubushobozi biragoye ko nahita ngira icyo nkora nonaha ariko nzi neza ko byanga bikunze impano ye izamufasha aramutse abonye umuyobora, ubwo rero nasaba uwo ari we wese wamubona akumva neza ingano y’impano ye ko yamuha inama cyangwa ubundi bushobozi, akiga ariko akamenya neza ko afite indi mpano”.

Uwimana yakomoje no ku byo gukunda umuhanzikazi Knowless kwa Uwayo Hibba avuga ko yamukunze kuva kera ari muto cyane. Yagize ati “Hibba yakunze Knowless kuva kera ku buryo yari yarafashe mu mutwe indirimbo ze zose, mbese ukabona ko ari we muhanzi umushishikaje. Knowless abana baramukunda ariko kuri Hibba nabonye bisa n’umwihariko, ubwo aramutse amubonye akamwishimira yamuha inama kuko aramukunda”. Hibba n’umuryango we batuye mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Rugerero, Akagari ka Muhira.

Umubyeyi wa Uwayo Hibba arasabira umwana we gushyigikirwa mu mpano ye

REBA HANO PLAYER NA DAY BY DAY ZA KNOWLESS ZASUBIWEMO NA UWAYO HIBBA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND