RFL
Kigali

Abasoma ku gacupa mwitegure! Abantu b'ibyamamare umwaka wa 2020 usize bateye ivi biyemeje kurushinga-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/12/2020 13:49
0


‘Ng’iyi impeta ihamya urukundo…wameneye ibanga abandi batazi…’. Ni amwe mu magambo yumvikana mu ndirimbo y’umuhanzi w’umuhanga Yvanny Mpano ishimangira ko imitima y’abakundana idahuza imigambi gusa ahubwo ihuza uko imitima itera.



Ishimangira ko uwasogongejwe urukundo yashize inyota; agatera intambwe idasubira inyuma. Bigaherekezwa no kwambikana impeta ihamya urukundo. Umwaka wa 2020 urabura umunsi umwe ngo ugere ku musozo. Waranzwe n’icyorezo cya Covid-19 n’ubu umwana w’umuntu ataramenya uko kizarangira.

2020 ni umwaka wari utegerejwe na benshi ariko waje usharira. Umunsi ku munsi harapfa ibihumbi by’abantu bishwe na Covid-19. Waranzwe na byinshi mu myidagaduro harimo n’abateye ivi bateguza abakunzi babo kubana nk’umugabo n’umugore.

Benshi mu bateye ivi babikoze mbere y’umwanduko w’icyorezo cya Covid-19; abandi babikora mu gihe ingamba zo kwirinda Covid-19 zoroshywaga.

INYARWANDA yakoze urutonde rwa bamwe mu byamamare mu Rwanda bateye ivi bateguza abakunzi babo kurushinga nk’umugabo n’umugore. Bake muri aba bamaze gusezerana imbere y'amategeko ariko abandi benshi ntabwo barabikora. Gutera ivi bikurikirwa n’imihango y’ubukwe bitewe n’itariki impande zombi zihitamo.

Ubukwe buhuza inshuti, abavandimwe, imiryango n’abandi. Ni ibirori birangwa no gusabana, gutarama, ibyo kurya no kunywa biba byarumbutse; abasoma ku gacupa bagasakirwa. Ni ibirori kandi bisiga urwibutso rudasaza hagati y’abarushinze n’ababashyigikiye.

17.Jay Rwanda yambitse impeta umukunzi we


Ku wa 02 Mutarama 2020, Jay Rwanda wabaye Mister Africa 2017, yatangaje ko yinjiye mu mwaka mushya wa 2020 yambika impeta umukunzi we atifuje gutangaza amazina.

Yanditse kuri konti ya Instagram kuri uyu wa Kane tariki 02 Mutarama 2020 anashyiraho amafoto atanu avuga ko yafashe icyemezo cyo gutangirana n'umukunzi we umwaka mushya amwambika impeta.

Yagize ati "Ikinyacumi gishya. 'status' yanjye yahindutse. Nafashe icyemezo mu buzima". Amafoto yashyize hanze ahishura ko yambitse impeta umukunzi muri we ashyigikiwe n'inshuti ze zafashe amafoto n'amashusho by'urwibusto.

16.Faida yambitse impeta umukunzi we Pascaline

Umuhanzi Sebuhoro Faida ukoresha mu muziki izina rya Faida wataramiye igihe kinini muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yambitse impeta y’urukundo Pascaline Dusabimana bamaranye imyaka ine mu munyenga w’urukundo.

Ni mu birori byabaye ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 23 Gashyantare 2020 bibera kuri Restaurant Chez Robert mu Mujyi wa Kigali. Pascaline yageze aho yambikiwe impeta yabwiwe ko yitabiriye inama itegura ubukwe bwe na Faida.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Faida yavuze ko yanzuye kwambika impeta y’urukundo Pascaline kuko igihe cyari kigeze cyo gutangirana urugendo rushya kandi ko byari ibyishimo by’inyongera ku mpande zombi.

15.Tracy n’umuramyi Rene Patrick


Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2020 ni bwo Rene Patrick umuhanzi w'umuhanga cyane mu muziki wa Gospel yatunguye umukunzi we Tracy Agasaro yise 'umukobwa w'Imana' amwambika impeta y'urukundo.

Tracy Agasaro ni umunyamakuru kuri KC2 Tv y'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), akaba n'umu 'Worship Leader' muri Mount Olive church. Rene Patrick ni umwe mu bahanzi b'abahanga u Rwanda rufite.

Azwiho ubuhanga mu miririmbire ye bigasemburwa n'ijwi ryiza cyane afite. Yatanze umusanzu mu bitaramo bikomeye dore ko byagorana kubona umuhanzi wakoze igitaramo gikomeye ntiyiyambaze uyu musore.

14.Bahavu wamenyekanye nka Diane muri City Maid yambitswe impeta y’urukundo

Ku wa 17 Nyakanga 2020, umukinnyi wa filime Bahavu Jeannette uzwi kandi nka Diane muri City Maid yambitswe impeta y’urukundo [Fiançailles] n’umukunzi we Ndayikingurikiye Fleury amuteguza kubana akaramata.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Bahavu na Fleury bahamije isezerano ryabo imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore.


13. Musafiri Godfrey yambitse impeta umukunzi we

Ku wa 20 Nyakanga 2020, Musafiri Godfrey umuhanzi mu muziki wa Gospel wakanyujijeho mu yahoze ari KIST aho yabarizwaga mu muryango GBU KIST-KHI, yambitse umukunzi we impeta y'urukundo amusaba kuzamubera umugore.

Hejuru yo kuba umuhanzi, Musafiri ni n'Umuyobozi w'Urubyiruko muri Revelation church ishami rya Remera mu mujyi wa Kigali. Icyo gihe Musafiri Godfrey yabwiye INYARWANDA, ko yahisemo uyu mukobwa kubera ko ‘ari we naremewe’. Ati “Iyo mubona mbona ari umwihariko wanjye nkishimira ko ari we turi kumwe".

12.Miss Josiane yambitswe impeta ateguzwa kurushinga muri Gicurasi 2021

Ku wa 15 Kanama 2020, Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba ry'umukobwa ukunzwe [Miss Popularity] mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 yambitswe impeta y'urukundo n'umusore witwa Tuyishimire Christian bamaze imyaka ibiri bakundana.

Icyo gihe yabwiye INYARWANDA ko yambitswe impeta hashize igihe ari mu rukundo rw’ibanga na Tuyishimire Christian. Avuga ko yakundanye na Christian batifuza ko buri wese abimenya, ari nayo mpamvu benshi batunguwe ubwo bateraga intambwe ya mbere yo kurushinga.

11.Bijoux uzwi muri filime Bamenya yambitswe impeta

Ku wa 28 Kanama 2020, umukinnyi wa filime Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri Filime y'uruhererekane yitwa 'Bamenya' yambitswe impeta y'urukundo n'umusore witwa Abijuru Benjamin (King Bent) amuteguza kurushinga.

Icyo gihe Munezero Aline yabwiye INYARWANDA, ko yemeye kurushinga na Benjamin kubera ko "Arankunda, agira ukuri, azi gukora, icyongeyeho aranasenga".

10.Umuraperi Fireman yateye intambwe idasubira inyuma mu buzima bwe

Ku wa Gatandatu tariki 29 Kanama 2020, umuraperi Fireman yateye ivi yambika impeta y'urukundo umukunzi we Kabera Charlotte wari umaze umunsi umwe yizihije isabukuru y'amavuko.

Nyuma yo gutera ivi, Fireman yavuze ko nta byinshi yavuga ‘kuko ni umunsi mpa agaciro’. Yandika kuri konti ye ya instagram abwira abafana be n’abandi ko ‘yabwiwe Yego’ n’umukunzi we biyemeza kurushinga.


9. Mukeshimana Yvette wakundanye na Sintex yambitswe impeta n’undi musore

Ku wa 04 Nzeri 2020, Mukeshimana Yvette uri mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2020, yambitswe impeta y’urukundo na Musoni Gédeon, ni nyuma y’uko uyu mukobwa atandukanye na Sintex kubera ko hari ibyo yananiwe kwihanganira.

Icyo gihe Mukeshimana Yvette yabwiye INYARWANDA ko amezi arindwi yari ashize ari mu rukundo na Musoni nyuma y’uko atandukanye byeruye n’umuhanzi Kabera Arnold uzwi nka Sintex.

Uyu mukobwa avuga ko kwambikwa impeta ari kimwe mu ‘bintu byiza byari bimbayeho’. Avuga ko yambitswe impeta n’umusore umukunda bya nyabyo kandi umufiteho gahunda nziza.  

8.Urwibutso Nicole ikipe y’Igihugu na IPRC South na Minisitiri wa Siporo muri Kaminuza

Ku wa 19 Nzeri 2020, Umukinnyi w'ikipe y'igihugu ya Basketball ndetse n'ikipe ya IPRC Huye, Urwibutso Nicole, yambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we Yves Nyirigira anamusaba ko bazabana ubuziraherezo.

Nicole umaze igihe ari Minisitiri ushinzwe imikino muri Kaminuza y'u Rwanda. Yavukiye mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya tariki ya 16 Nzeri 1994.

Yamenyaniye n'umukunzi we mu Majyepfo y'u Rwanda ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye ndetse anakina umukino wa Basketball muri UR Huye na IPRC Huye. Bombi imyaka itandatu irashize bakunda.

7.Kaneza Sheja wamamaye mu ndirimbo ‘Kagame Karambe’ yambitse impeta umukunzi we

Tliki ya 19 Nzeri 2020 umuhanzi Kaneza Sheja ubarizwa muri Canada yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Diane mu gikorwa cyabereye mu mujyi wa Victoria Vancouver muri Canada.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Kaneza Sheja yadutangarije ko umukobwa yambitse impeta yamukundiye ingeso nziza arusha abandi. Yavuze ko yanyuzwe cyane no kubwirwa 'YEGO' n'uwo yihebeye kuko kugira inshuti nka Diane ari ibyishimo by'ikirenga kuri uyu muhanzi.

6.Sharifa watandukanye n’umuhanzi Jay Polly yabonye umusimbura

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 20 Nzeri 2020, Uwimbabazi Sharifa watandukanye n’umuraperi Jay Polly, yatangaje ko yamaze kwambikwa impeta y’urukundo n’umukunzi we mushya ateruriye rubanda.

Uwimbabazi yashyize kuri konti ye amashusho y’amasegonda macye agaragaza ikiganza cy’ibumuso yambitswe impeta y’icyizere. Yanditse avuga ko yambitswe impeta kandi ko ari mu rukundo rw’ukuri.

Nyuma y’aya mashusho yashyizeho ifoto igaragaza ikiganza maze akoresha emoji y’umutima mu rwego rwo kwerekana ko yatangiye urugendo rushya rw’urukundo.

5.Sadam Nyandwi yahoze ari umukinnyi wa Rayon Sport akaba n’umukinnyi wa Musanze FC

Ku wa 21 Nzeri 2020, umukinnyi ukina yugarira izamu mu ikipe ya Musanze FC Saddam Nyandwi, yasabye Cyuzuzo Denise ko yazamubera umufashe ndetse aboneraho no kumwambika impeta.

Icyo gihe, Nyandwi yabwiye INYARWANDA, ko hashije imyaka 4 amenyanye na Cyuzuzo Denise, abona ko igihe cyari kigeze ngo asabe umukunzi we ko bakomezanya urugendo rw'ubuzima.

Yagize ati "Cyuzuzo namumenye nkigera muri Rayon Sports kuko twajyaga mu myitozo nkamucaho na we agiye kwiga, bigenda biza ngera aho muvugisha ansaba ko nazajya iwabo nyuma njyayo tumenyana uko, birangira dukundanye.”

4.Eliazar yambitse impeta umukunzi we bamaranye imyaka itatu


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Eliazar Ndayisabye yateye ivi yambika impeta y'urukundo umukunzi we nk'ikimenyetso gishimangira ko urugendo rushya mu rukundo rwabo rumaze imyaka itatu

Ni mu muhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 18 Ukwakira 2020, mu Murenge wa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.  Eliazar yambitse impeta Niyikiza Rita Marie Gloria bamaze imyaka itatu bakundana.

Uyu muhanzi yabwiye INYARWANDA ko yakunze Niyikiza kuko ashyira mu gaciro kandi akaba yariyemeje ‘kumpa urukundo ruzira uburyarya, rumwe rutita kuri munyangire’.

3.Umuramyi Christopher N yatangiye urugendo rushya rw’ubuzima

Ku wa 05 Ukuboza 2020, umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Christopher Ndayishimiye uzwi nka Christopher N yambitse impeta y’urukundo umukunzi we witwa Sesonga Diane.

Christopher N yabwiye INYARWANDA, ko imyaka ine ishize ari mu rukundo na Diane byanatumye yiyemeza kumusaba ko barushinga nk’umugabo n’umugore.

Yavuze ko yakundiye uyu mukobwa imico ye no kuba atuje cyane ‘nk’ibintu nifuzaga ku wo nzashaka’. Uyu muhanzi yavuze ko ku wa 30 Mutarama 2021 ari bwo hazaba imihango yo gusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imana n’ibindi.

2.Juliet Tumisiime wa RTV

Ku wa 06 Ukuboza 2020 Tumusiime Juliet ukora kuri Televiziyo Rwanda mu kiganiro cy'iyobokamana cyitwa 'RTV Sunday Live' yambitswe impeta y'urukundo n'umukunzi we usanzwe ari umunyamakuru bamaze igihe kitari gito bakundana.

Icyo gihe, Tumusiime Juliet yabwiye INYARWANDA, ko hari ibintu byinshi yagendeyeho ajya kwemerera urukundo John Muhereza. Ati "Ibyatumye mubwira YES ni byinshi pe. Icya mbere ni ukubera imico ye, kabisa ku mico ni 100%.”

“Icya kabiri aranyubaha kandi akanyumva cyane, ikindi yubaha Imana n'abantu. Gusa igikomeye ni uburyo ankundamo, uko byagenda kose n'aho namurakaza kuri we nza ku mwanya wa mbere, kandi agira umutima wihangana cyane. Nta bintu byo gufuha cyane agira kuko yizeye ijambo namubwiye".

1.Umuhanzi Meddy n’umukunzi we Mimi

Ku wa 18 Ukuboza 2020, umuhanzi Ngabo Medard Jorbert uzwi nka Meddy yateye ivi yambika impeta y’urukundo umukunzi we ukomoka muri Ethiopia Mehfira uzwi nka Mimi amuteguza kurushinga nk’umugabo n’umugore.

Meddy yakundanye na Mimi nyuma yo kumwifashisha mu mashusho y’indirimbo “Ntawamusimbura”. Iyi ndirimbo “Ntawamusimbura” mu gihe cy’imyaka ibiri imaze ku rubuga rwa Youtube, imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 6.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND