RFL
Kigali

Uburyo wakwereka umukobwa ko umukunda ariko utabimubwiye akabyibonera ubwe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/12/2020 11:51
0


Iyo bigeze mu rukundo rw’umusore n’umukobwa burya ibikorwa bivuga cyane kurusha amagambo ubwira umukobwa. Bishobora kuba byakoroha kubwira umukobwa ko umukunda ariko nibyiza kandi bihabwa agaciro burya iyo weretse umukobwa ko umukunda ukoresheje ibikorwa kuko bimuha umwanya nawe akicara akabitekerezaho ari wenyine. Kuruta uko wabimubwira muri k



Iyo weretse umukobwa ko umukunda ukoresheje ibikorwa, niyo wabimubwira nyuma usanga yari yarabibonye kandi yarabitekerejeho bihagije. Dore bumwe muburyo wakoresha umwereka ko umukunda:

1.Mufashe mutuntu duto

Umukobwa ashimishwa no kubona umwitayeho umufasha twatuntu ubonako ntacyo tumaze mbese tworoshye. Mugihe arimo yitegura kujya ku kazi mufunikire utuntu yitwaza , ibyo bizamushimisha kandi aboneko umukunda kandi umwitayeho. Mugihe abyutse mufashe kuba wamushyirira umuti w’amenyo ku buroso bw’amenyenyo. Ibyo bizamubera ibimenyetso abonesha amaso ko umukunda.

2: Kunda ku mwoherereza amafoto yawe

Umwereka uko wiriwe ibyo wiriwe ukora. Niba umaze igihe waragiye mubutumwa bw’akazi cyangwa se wagiye mugitondo ku kazi mukaba mutarabonana mwoherereze ifoto maze wandikeho n’amagambo umubwira uko wumva umerewe bizamushimaisha. Kumagambo umwandikiraho mugihe umuha iyo foto mwerekeko wishimiye uburyo mubanye kandi ko ari uwagaciro mubuzima bwawe.

3: Mwandikire n’ikaramu ibaruwa y’urukundo

Kumwandikira ibaruwa y’urukundo bizamutungura kandi bimushimishe, Numara kuyandika wiyimuha muntoki ahubwo reba hamwe muhantu akunda kugera maze uyiharambike nahagera ayihasange bizamutungura kandi bimushimishe. Ibyo bizamutungura bimutere guseka kandi yirirwe yishimye umunsi wose.

4: Mugire uwingezi mu buzima bwawe

Niba bishoboka, ntukamwirengagize mugihe akeneye ku kwisanzuraho. Mwerekeko ari uwingenzi mugihe agize icyo akubaza musubize vuba umuhamagara kuri telephone ye, cq umwoherereze ubutumwa bugufi, bimukorere niyo waba ntawundi wabikorera.

5: Mubere byose kandi umwiteho cyane

Niba yiriwe atameze neza ku kazi mube hafi kugira utume yagarura akanyamuneza. Gerageza kumwerekako umwitayeho kandi umufashe muri buri kimwe cyatuma amererwa neza kandi ugerageze kumwumva ndetse nokumenya ibyifuzo bye.

6: Mube hafi umufashe

Uburyo bwiza bwo kwereka urukundo umuntu rwanyarwo nukuba umuntu hafi kandi ukamufasha. Gerageza kumenya ibishimisha uwo muri kumwe maze umufashe kuba yagera kuri ibyo bimushimisha. Menya icyerekezo cye maze umufashe kuba yagera kuri izo ndoto ze kandi umuhe inama aho biringombwa. Gerageza kuba mubantu bahafi bamufasha kugira icyerekezo kandi umwerekeko umukunda.

7: Mwitangire

Uburyo bwanyabwo bwo kwereka umukobwa ko umukunda ni ukumwitangira. Ugomba gukunda kumujyana ahantu hari abantu urugero nkaho barebera firimi mukajyana kuzireba, ikinamico, bizamushimisha cyane. Ugomba kandi kubanza kumenya mbere niba ibyo ushaka kumujyanamo abikunda. Reba ibyo akunda maze umwereke inyungu yabikuramo aho kubikora gusa muburyo bwo kwishimisha gusa. Mwerekeko witeguye gukora buri kimwe cyose cyamuzanira ibyishimo, ibi nibyo bizamwerekako koko umukunda kandi mukubikora uzaba warangije kumubwira ryajambo ngo ndagukunda.

Src:www.wikihow.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND