RFL
Kigali

Danny Vumbi: Menya iherezo ry’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo yari gukorera i Burayi yakoranye na Ben Kayiranga

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:30/12/2020 13:07
0


Danny Vumbi yasobanuye byinshi ku iherezo ry’umushinga w’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye yari gukorera ku mugabane w’iburayi.



Danny Vumbi umwanditsi w’indirimbo, umushabitsi akaba n’umuhanzi ubimazemo igihe, mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com yavuze ku iherezo ry’umushinga abenshi batigeze bamenya w’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye yakoranye na Ben Kayiranga iri kuri Album nshya yise “Inkuru nziza” yagombaga gufatirwa ku mugabane w’i Burayi.

Yavuze ko uyu mushinga bari bawuhuje n’igitaramo gikomeye bari bari gutegura cyo kumurika Album “Inkuru nziza” cyagombaga kubera mu Bufaransa kigakomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati ”Mu rwego rwo kwagura umuziki hari amashusho nashakaga gufatira hanze. Ni ngombwa guhindura ikirere icyo cyari muri gahunda kubera ko indirimbo nagombaga gukorera amashusho yari iri kuri Album twari turi gutegura ukuntu tugomba kuyimurikira mu gihugu cy’u Bufaransa gusa ntibyakunze”.

Yakomeje avuga ko iyo ndirimbo yitwa ijana ku ijana abagombaga kuyigaragaramo barimo na Ben Kayiranga biramutse bikunze bakaza mu Rwanda amashusho yayo ashobora gukorwa cyakora yongeraho ko atabategereza. Muri uyu mwaka tugiye kwinjiramo aratangira gukora amashusho y’indirimbo zigize iyi Album ye nshya aherutse gushyira hanze.


Danny Vumbi wakomoje ku mashusho y'indirimbo yagombaga gufatirwa i Burayi

Nyuma y'uko iyi mishinga ye ikomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19, yahise ahitamo gukorera igitaramo cyo kumurika iyi album mu Rwanda. Cyabaye mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2020. Kubera icyorezo iki gitaramo cyanyuze kuri Genesis TV ndetse no kuri shene ya Youtube yitwa MK1 TV.

Danny Vumbi yasoje ikiganiro twagiranye avuga ko uyu mwaka tugeze ku iherezo utari woroshye ashimira abakunzi be bakomeje kumushyigikira abifuriza kuzagira umwaka mushya muhire wa 2021.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND