RFL
Kigali

Uburozi mu muziki nyarwanda: Umupfumu Kanyamahanga Eric avuga ko hari abahanzi afasha kwamamara-VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:30/12/2020 16:20
1


Kanyamahanga Eric wiyemerera ko ari umupfumu uvuga ko avura inyatsi agatanga imiti y’amahirwe, gucuruza ugatera imbere ndetse no ku babuze akazi bakakabona mu kiganiro kirambuye na InyaRwanda.com yasobanuye ko hari abahanzi afasha kwamamara kandi ahamya ko Rayon Sport yayihaga intsinzi.



Mu bitangazamakur byo mu Rwanda hagiye humvikana inkuru zitandukanye zigaruka ku bantu bakorana n’abapfumu ndetse Rayon Sport byigeze kujya hanze ko yabuze ayo kwishyura umupfumu bityo ibura igikombe. Twamusuye aduhishurira byinshi abantu bibaza bikabacanga.

Ni urugendo rutoroshye ugana aho atuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana, Akagari ka Bweramvura mu Mudugudu wa Gitenga. Ku myaka 25 y’amavuko atuye mu nzu bigusaba umwanya munini wo kuyizenguruka kugira ngo ubone ibyo amaze kugeraho.

Yavuze kandi ko ateganya gutangira kubaka umuturirwa (etage), akaba ari inyubako avuga ko izaba iy’amasaziro. Amashuri menshi yize avuga ko ari atatu yisumbuye ariko byaje kumunanira arabireka ayoboka ibyo kuvura akoresheje imiti gakondo.

Byagiye byandikwa mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda ko mu mupira w’amaguru bakoresha uburozi. Hari igihe ku mbuga nkoranyambaga hacaracaye amashusho y’umuntu ari gushyira utuntu ku mazamu ubwo zimwe mu makipe zarimo zikina. 

Musa Kamara ari ku mugabane wa Aziya wari rutahizamu wa Rayon Sport yakuye akantu kameze nka essui-main icyo gihe mu izamu rya Mukura VS ryari ririnzwe na Mazimpaka Andre ubu akinira Gasogi United, byarangiye Rayon Sport itsinze 2-1 hari mu Ukuboza mu 2016. Icyo gihe igikuba cyaracitse biravugwa cyane ko mu mupira bakoresha amarozi.

Uru rupapuro Kanyamahanga yatweretse rugaragaza indwara avura ndetse n'imiti atanga


InyaRwanda.com/Tv yafashe umwanya isura Kanyamahanga Eric iwe mu rugo tugirana ikiganiro noneho avuga uburyo akorana n’abazimu akabaterekera bakamufasha gukora ibyo atakwishoboza.

Ese Kanyamahanga akorana n’abahe bahanzi Nyarwanda?

Iki kibazo akibajijwe yabanje guseka ati: "Ubuse ko uri umunyamakuru nta bahanzi bafite impano batazwi babuze aho bamenera ngo bamamare?’’ Umunyamakuru yamushubije ko ari bo benshi cyane. Undi ati: ”Icyo nakubwira mfite abahanzi mfasha kwamamara kandi na we urabizi ko bahari". 

Icyakora hari umwe mu bahanzi wigeze kuganira n'umunyamakuru mu 2019 amubajije niba yemera ko amarozi akora yarabyemeye kandi ubu ari mu bakunzwe ndetse indirimbo yose akoze isamirwa mu kirere. 

Kanyamahanga Eric ntashobora kwerura ngo avuge urutonde rw’bahanzi akorana nabo gusa yemera ko bahari kandi si mu Rwanda gusa kuko akura imiti muri Tanzaniya rero akaba ahamya ko na Diamond Platnumz nyina umubyara ari we ujya kumubariza i Bukuru (mu bapfumu) kandi abazi neza umubano Diamond agirana na Nyina urenze uw’umwana na nyina.


Kanyamahanga Eric avuga ko atanga imiti myinshi irimo iyo gukundwa, guhirwa mu byo ukora no kuvura inyatsi

Umunyamakuru ukora mu bijyanye na Sport ku InyaRwanda.com/Tv ubwo iyi nkuru yakorwaga yasobanuye ko hari bamwe mu bakinnyi bajya barogesha bagenzi babo iyo bahanganye noneho umwe akaba yavunika mu mukino wa mwanya bahataniraga akawusigaraho undi akazakira atagikenewe. Ibyo bita kurogeshanya gusa hari bamwe mu bakinnyi avuga ko hanze ya Camera na mikoro babyiyemerera kubera impamvu zo kutinjira mu buzima bwabo si ngombwa kuvuga amazina yabo. 

Umupfumu ni we muvuzi

Kanyamahanga asobanura ko ubundi umuntu avura ikintu yabanje kumenya neza icyo ari cyo noneho akabona kukivura. Ati: "Umupfumu bivuga gupfumura ukareba ibyo abandi batabona’’. Asobanura ko hambere abantu bakuru bajyaga bahanurira abakiri bato ubuzima bw’ahazaza none ubu abantu benshi bayobotse ibya kizungu. Ati: "Kuva na kera abahanuzi babagaho rero na bariya bo mu nsengero ni abapfumu kuko barabanza bakareba aho wowe utabona’’.

Aterekera abazimu

Mgr Aloys Bigirumwami yanditse igitabo akita 'Imigenzo n’imihango bya kinyarwanda’' aho yagarukaga ku bijyanye no kubandwa, guterekera no kwiyambaza abazimu cyangwa se abasekuru. Kanyamahanga na we afite igicaniro kiri inyuma ya nyakatsi avuga ko ibamo umutware w’imandwa ari we Nyabingi.

Imihango yose akora ayitegekwa n’abakurambere. Ati:’’Iyo havutse imandwa na we uyitirira umwana wawe’’. Avuga ko ibintu byose bigira igitambo ku buryo iyo ukorana n’abapfumu uba usabwa kugira ibyo wigomwa bitewe n’ibyo bagutegetse. Ati: "Jye iyo umwaka urangiye ntanga igitambo cy’itungo bitewe n’ibyo ninjije mu mwaka wose".

Muganga Kanyamahanga avuga ko akura imiti muri Uganda, Tanzaniya no mu Rwanda hari iyo akoresha ahakura. Avuga ko ashobora gutanga umuti uvura inyatsi. Ni kenshi umuntu mukuru aba agejeje imyaka y’ubukure ariko ntashake umugore cyangwa se umugabo.

Kanyamahanga abajijwe niba kuba umuntu yatinda gushaka atari amahitamo ye yagize ati: "Reka ntihazagire ukubeshya none se ko aba yaravutse kuki adashaka? Ukuri guhari ni uko umuntu ashobora kurogwa bakamutwara umutima wo gushaka kandi ndabivura byose".

Kurikira ikiganiro wiyumvire uburyo mu mupira w'amaguru no muziki bakoresha uburozi

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dukuzumuremyi evariste2 years ago
    Abapfumu bababakaze uwo yakoreye ibitanga bikemera nkuko yabishakaga nampagare kur0786924495 nange nzaje kumureba.





Inyarwanda BACKGROUND