RFL
Kigali

Uko mbibona: Abakinnyi 11 bahombeye amakipe yabo mu 2020

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:30/12/2020 10:33
0


Uyu mwaka w'imikino 2019/19 twavuga ko hari abakinnyi benshi bategushye amakipe yabo ku mugabane w’iburayi, kandi bari bakenewe mu bihe bigoye, hagiye kureberwa hamwe abakinnyi 11 bahombeye amakipe yabo uyu mwaka.



N'ubwo uyu mwaka waranzwe n'icyorezo cya Covid 19 bigatuma amakipe ndetse n'abakinnyi bahindura imibereho, ariko ntibyakuyeho ko hari abakinnyi bitwaye neza ndetse abandi bikabangira. Duhereye mu izamu turahasanga, Kepa Arrizabalaga; ni umunyezamu wa Chelsea FC kuva yagurwa akayabo k'amafaranga avuye muri Espagne mu ikipe ya Athletic Bilbao ntago yakunze kwigaragaza nk'umuzamu wa mbere udashidikanyaho byanatumye uyu mwaka ikipe ya Chelsea yerekeza Muri Lille iguramo Edouard Mendy ubu ari na we uri kuyifasha mu mikino irimo. 


David Luis 2020 byaranze

Ba myugariro turahasanga, David Luis, Phil Jones, Mustafi ndetse na Samuel Umutiti aba bakinnyi bombi baranzwe no kutagira imikino ihagije byatumye bibera ku gatebe k'abasimbura. Umutiti yari umukinnyi ubanzamo mu ikipe ya FC Barcelona ariko uyu mwaka wa 2020 yatakaje umwanya we, hatari n'icyizere cyo kuzawusubirana. 

Phil Jones kubera imyitwarire itari myiza ku mupira byatumye uyu mwaka abura umwanya we ndetse akaba ubu atabona n'amahirwe yo gusimbura bitewe na ba myugariro Manchester United ifite twavuga bari ku rwego ruruta urw'uyu Mwongereza. David Luis na Mustafi ba Arsenal nabo bari muri ba myugariro bahombeye amakipe yabo bigendeye ku mikino bakinnye uyu mwaka ndetse n'uko bayitwayemo.


Jese Lingard ntago uyu mwaka wamuhiriye

Abakina hagati: Lingard, Mezut Ozil, ndetse na Christian Eriksen. Aba bakinnyi bombi nibo batoranyijwe mu bakina hagati, uhereye kuzi Mezut Ozil aheruka mu kibuga muri Werurwe 2020 kandi ari umwe mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi muri Arsenal ariko adahura n'umusaruro yayihaye. 

Lingard kuva Manchester United yazamura Greenwood, igaha umwanya Daniel James byatumye abura umwanya burundu kandi yari umwe mu bakinnyi bari bitezweho kuzagira umusaruro nk'umwe mu bakinnyi bari barambye muri iyi kipe. Eriksen kuva yagurwa na Inter Milan avuye muri Spurs yahise aba umukinnyi utandukanye n'uwakinaga mu Bwongereza. 


Ozil no gukandagira mu kibuga byabaye inzozi

Barutahizamu: Griezmann Eden Hazard ndetse na Jovic aba barutahizamu bose bahuriye Ku kuba bose bakina muri Espagne ndetse muri FC Barcelona na Real Madrid Jovic usibye no guhombera Real Madrid uyu mwaka, kuva yanagera muri iyi kipe umusaruro yari yitezweho warabuze. 

Hazard waje ari umusimbura wa Christiano Ronaldo na we uyu mwaka byaranze akenshi bitewe n'ibibazo by'imvune. Ibibazo byo kubura ibitego ndetse no gutsindwa bya hato na hato. Ibihe Barcelona imazemo twavugako Griezmann ntacyo yayifashije iyi kipe tugendeye ku byo yari yitezweho ndetse no kuva Luis Suarez yagenda gufata inshingano yari afite byaranze.


Eden Hazard 2020 yatamugoye


Umutiti na we muri Barcelona ntiyahiriwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND