Kigali

Nta muntu wakurutira umugore wawe: Igisupusupu mu ndirimbo nshya 'Ngarura' yakebuye abagabo bagira inshoreke-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/12/2020 9:34
1


Umuhanzi Nsengiyumva Francois wamamaye nka Igisupusupu yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya ya nyuma muri uyu mwaka wa 2020 yise ‘Ngarura’, ni mu rwego rwo gusaba abagabo bagenzi be kwita ku bagore babo kuko nta muntu wabaruta.



Igisupusupu yari amaze amezi atandatu adasohora indirimbo. Yaherukaga gusohora iyitwa ‘Isubireho’ imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 850, ‘Umutesi’, ‘Uzaze urebe mu Rwanda’, ‘Rwagitima’ yabaye ibendera ry’umuziki we n’izindi.

Mu ndirimbo ye nshya yise ‘Ngarura’ akina ubutumwa bw’umugabo uba ufite umugore umwe ariko akagira n’inshoreke ebyiri aho asohokana nabo mu bihe bitandukanye ariko afitemo umwe akunda cyane.

Umwe mu nshoreke ze amenya ko atamwirahiye wenyine n’umugore we akabimenya. Ni ibintu biteza umwiryane hagati ye n’izi nshoreke ndetse n’umugore we abona amafoto y’uko amuca inyuma.

Umwe akunda amwingingira kongera kumuha ikaze mu rugo ariko undi akanga. Ni mu gihe umugore we amubarira bakongera kubana.

Nsengiyumva uzwi nka Igisupusupu yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo kugira inama abagabo bagenzi kwita byimazeyo ku bagore babo, kuko nta muntu bazigera babona ubaruta.

Ati “Nta muntu wakurutira umugore. Bariya bari inshoreke bashaka kurya ibyanjye ariko umugore wanjye akomeza kumbwira ko ankunda. Umugore nya mugore wagukunze ni we ukuguma hafi no mu bibazo bikomeye mu gihe abandi baba bagutaye.”

Akomeza ati “Mu mashusho bigaragara ko mba nanyweye inzoga. Ariko za nshoreke zose zimvaho umugore wanjye akongera akanyakira mu rugo. Nayikoze rero ngira ngo ngire inama abagabo bumve ko nta muntu wabarutira abagore bashatse. Mu ndirimbo, umugore wanjye yabonye uko nari meze araza arambwira ati ‘ngaruka mu rugo’.

Igisupusupu yaboneyeho n’umwanya wo kwifuriza abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, umwaka mushya wa 2021, abasaba gukomeza kumushyigikira.

Ati “Uzababere uw’ishya, ihirwe n’uburumbuke, maze ubibagize uwa 2020 waje nk’iya Gatera, abe ari nako uzarenga, ibyawubayemo ntibizongere ukundi’. Uretse muzika, Nsengiyumva ni umwe mu bakinnyi b’imena muri filime ‘Inshinzi Series’ itambuka kuri shene ya Youtube yitwa The Boss Papa. Igeze ku gice cya 10.

Nsengiyumva uzwi nka Igisupusupu yasohoye amashusho y'indirimbo yise 'Ngarura' akebura abagore batita ku bagore babo ahubwo bakajya mu nshoreke

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NGARURA' YA NSENGIYUMVA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 07293658583 years ago
    Sawa musaza ndakwemera cyanepe urigutwikacyanemuruyumwakapekandindagushigikiye



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND