RFL
Kigali

"Ariko ntushyiremo 'Ikinyafu' kuko Honorine aritonda" Bruce Melodie avuga kuri Miss Igisabo

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:29/12/2020 18:50
1


Nyuma y'amakuru avugwa ku mbuga nkoranyambaga ko Bruce Melodie na Uwase Hirwa Honorine uzwi nka Miss Igisabo bashobora kuba bari mu rukundo, ubu Bruce Melodie, uherutse gushyira hanze indirimbo yise "Ikinyafu" abantu bakamushinja ibishegu, yabigarutseho ku ifoto yerekanye ari kumwe n'uyu mukobwa.



Bruce Melodie uri kwatsa umuriro mu ruhando rwa muzika Nyarwanda, kubera imbaraga zidasanzwe yerekana mu gukora ibihangano byishimirwa n'abatari bake, ni na ko ari gushyira urujijo mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe na Uwase Hirwa Honorine - aho bamwe bakeka ko bashobora kuba bari mu rukundo, gusa Melody na Honorine icyo baba bagamije nyamukuru ni ukwamamaza Telefone za Infinix, hanyuma abababonye ku mafoto bagasigara bayavugaho ibitandukanye.


Hari n'abatewe urujijo n'iyi foto, ariko aba bombi bari bari kwamamaza Telefone

Honorine wamenyekanye mu Rwanda nka Miss Igisabo, aherutse kwerekana uburyo yatunguwe no kubona Bruce Melodie amutereye ivi nk'uko ku mafoto yacaracaraga ku mbuga nkoranyambaga yabyerekanaga. Abahanga bavuga ko ifoto imwe gusa, igira ubusobanuro bungana n'amagambo 1000, ibi birashoboka ko ariyo mpamvu abantu bavuga ibitandukanye ku mafoto aba bombi bakunze kwifotoza bari kumwe. 

Ku bijyanye n'umuziki wa Buce Melody ahagaze neza cyane aho indirimbo ye nshya "Ikinyafu" ari yo iri kwiganza mu mitima ya benshi nyuma ya 'Abu Dhabi' yamaze kurenza abantu  Miliyoni bayirebeye ku rukuta rwa Youtube. Bruce Melody yanyarukiye kuri Instagram avuga kuri iyi ndirimbo ye nshya ku ifoto ye ya Honorine.


Bruce Melodie ubutumwa yatanze ku ifoto ari kumwe na Honorine

Bruce Melodie yashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe na Uwase Hirwa Honorine uzwi nka Miss Igisabo, munsi yayo yandikaho amagambo agira ati: "Gira icyo uyivugaho, ariko ntushyiremo Ikinyafu kuko Uwase Hirwa Honorine aritonda".

Bamwe mu babonye ubutumwa bwe, bamusubije birekuye berekana ko 'Ikinyafu' yavuze bacyumvise aho baganishaga ku gice cy'umubiri wa Bruce Melody. Nsanzabaganwa Paccy yagize ati "Ahubwo ndabona yacyegamiye". Theo wa Rudasingwa ati "Icyo kibuno se ubwo ubona kweri kidakwiriye ikinyafu".

Gwiza Amelia yanditse ati "Ndabona ahubwo ari mahwi ikinyafu ntaho yagicikira. Isabella yagize ati "Ahubwo se ubwo ntari kumva ko acyegamije (araseka) ahumbye gato uramunyafura ahubwo". Munyansanga3 ati "Ikinyafu ari cyo wamutambitse ahubwo". Rurahinyuza Chance ati "Ku kinyafu nta bwitonzi".

Ku rukuta rwa Honorine ku ifoto nk'iyi yashyizeho, naho hatanzwe ibitekerezo bitandukanye. Ngabo Isaac yagize ati "Inyuma ya Infinix harimo n'ibindi".Tuji Jeanne12 ati "Njyewe ndabikundira pe, buriya mubaye couple byaba ari sawa".Hari n'undi wagize ati "Ibyo wigira byose Bruce ahorana ubushyuhe witondere uwo musore". Albert Nizeyimana ati "Igisabo kiryoshye sha".

N'ubwo hari abumvise ubundi busobanuro ku ijambo 'Ikinyafu', Bruce Melodie aherutse kuvuga neza ko 'Ikinyafu' aririmba mu ndirimbo ye nshya ari inkoni isanzwe umuntu akubita cyangwa akubitwa nk'uwo bacyaha, aho yavugaga ko umuntu wese wabayeho umunyeshuri ijambo "Ikinyafu" arizi n'uburyo yakubitwaga akanyafu bamucyaha.


Ku rundi ruhande ariko nk'uko twabibonye mu bitekerezo by'abakunzi babo, Bruce Melodie na Uwase Hirwa Honorine (Miss Igisabo), baracyatera urujijo abantu bitewe n'amafoto bifotoza. Amafoto Bruce Melodie atera ivi nta busobanuro bwatanzwe ku mpande zose, urundi rugero ni aho Honorine agaragara yicaye ku modoka ya Bruce Melodie nabyo bikaba byavuzwemo urunturuntu. 

N'ubwo hari abavuze ko aba bombi baberanye ndetse ko babanye byaba ari byiza, icyo birengagiza ni uko ibyo Melody na Honorine bakora byose baba bari mu kazi ko kwamamaza Infinix nk'uko twabigarutseho haruguru, ukongeraho ko Bruce Melody ari umugabo wubatse dore ko afite umugore n'umwana.


Honorine nawe yashyizeho iyi foto yerekana ibyishimo


Bruce Melodie na Honorine bajyana muri Gym bitwaje telefone za Infinix

REBA INDIRIMBO 'IKINYAFU' YA BRUCE MELODY









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • K 3 years ago
    Kweli abagabo narabuze pe ndabyemeye ikofi niyo ikora aho intuza yurira yayindi





Inyarwanda BACKGROUND