RFL
Kigali

Iry Tina w'uburanga buhebuje wanegukanye ikamba rya Miss Planet indirimbo ye niyo yakoze amateka i Burundi mu 2020-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:29/12/2020 16:28
0


Muzika yo muri Afurika y'Iburasirazuba imaze gutera imbere, gusa mu Burundi usanga abahanzi bamwe na bamwe bitagaragara ku mbuga nkoranymbaga nk'abafite imbaraga zidasanzwe mu kwagura muzika. Ubu umuhanzikazi Iry Tina wabaye 'Miss Planet Burundi 2019', niwe uyoboye abandi bahanzi mu kugira indirimbo zarebwe cyane kuri Youtube.



Mu Rwanda ubu bimaze kumenyerwa ko umuhanzi uyoboye hari igihe mu gihe gito cyane arenza abantu Miliyoni y'abarebye indirimbo ye kuri Youtube, harimo nka; Meddy, Bruce Melodie, Davis D, King James, Mico The Best, Andy Bumuntu, Israel Mbonyi n'abandi bazwiho kurenza Miliyoni mu ndirimbo zabo.


Iry Tina, umuhanzi, umunyamideli wanabaye Miss Planet Burundi 2019

Uyu mwaka wa 2020, mu Burundi bakoze urutonde rw'indirimbo 10 zarebwe cyane kuri Youtube ku bahanzi baho, Iry Tina Da Queena aza ku isonga mu ndirimbo ye yise "Hold Me" yasohoye mu kwezi kwa Kane (Mata), aho imaze kurebwa inshuro zirenga  1,059,706. Iyi ndirimbo ikurikirwa n'iya 2 yitwa "Kwiti Kwiti" y'umuhanzi "Double Jay" yagize abantu 449,996 kuri Youtube. Big Fizzo afitemo indirimbo ya 3 yise "Gout Yanje" yarebwe n'abantu 429,542.

PROFILE: Meet Irene Laura Uwimana alias Iryn Tina, Miss Planet Burundi  causing scrotal eruptions on social media - Galaxy FM 100.2

Kuzuza ibihumbi magana atanu kuri Youtube ku muhanzi w'Umurundi biba ari ibintu bikomeye cyane, keretse wenda yakoranye n'undi muhanzi wo hanze yaho. Iry Tina rero niwe ukoze amateka mu Burundi mu mwaka wa 2020. Ubusanzwe Iry Tina, ni umuhanzikazi, akaba n'Umunyamideli, afite indirimbo zakunzwe zigera kuri 7, harimo iyitwa "Mida ya Love" yakoranye na Big Fizzo, Emergence, Bindekere n'izindi.

Iry Tina Da Queena | Burundi - AfroCharts

I want to dethrone Spice Diana – Burundi's miss planet Iry Tina vows -  MyHeraldMagazine

Iry Tina wabaye Miss Planet yanditse amateka i Burundi

Reba indirimbo Hold Me ya Iry Tina iyoboye izindi i Burundi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND