RFL
Kigali

Bimwe mu bimenyetso bizakwereka ko ushobora kuba urwaye indwara y’igifu

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:29/12/2020 16:43
0


Igifu gifite akamaro gakomeye ku buzima bw’umuntu, kuko ni cyo gitunganya ibyo tuba tumaze kurya maze kigakuramo ibitunga umubiri, ibidafite akamaro nabyo bikabishyira ukwabyo. Igifu nicyo gikora igogora, kikaba kiba mu nda. Nk'uko rero gifite byinshi kidufasha, tugomba kwirinda kukinaniza ndetse n'ibindi byatuma kigira ibibazo.



Ubusanzwe abantu twese ntitugira ibifu bingana, kuko usanga ingano yabyo igiye itandukanye, buri wese rero bitewe nuko igifu cye kingana, ninako bifite ubushobozi bwo kwakira ibintu bitandukanye – aha, ndavuga ingano yibyo igifu gishobora gutunganya.

Ibintu bivugwa cyane bitera indwara y’igifu

Kugira udusebe ku gifu (ari byo bita gastric ulcers): Utu dusebe bavuga ko ubusanzwe duterwa na bagiteri zibasira igifu aho zigenda zirya ku gifu buhoro buhoro aho zagiye rero hakaza udusebe duto tuba tutabasha kubona n’amaso yacu, ariko utwo dusebe tukaba tubabaza cyane bikaba byavamo kurwara igifu.

Ikoreshwa cyane ry’imiti igabanya uburibwe n’indi yo muri ubu bwoko. N'ubwo iki kibazo gikunda kuba ku bantu bakoresheje iyi miti igihe kirekire cg igihe habayeho kunywa imiti myinshi irengeje urugero ibi nabyo binaniza igifu bikaba byakiviramo kukidwara.

Imibereho: Ku bantu bahora bahangayitse, batishimiye ubuzima babayemo kuko bavugako n’abantu bagira umushiha akenshi birangira bibaviriyemo kurwara indwara y’igifu.

Kunywa itabi ndetse no kunywa inzoga cyane: Itabi riri mu bintu bitera kanseri y’igifu, abantu barwaye kanseri y’igifu nabo bafite ibyago byinshi byo kurwara utu dusebe tuza ku gifu maze bikaba byabangamira imikorere y’igifu.

Ibimenyetso bizakwereka ko ushobora kuba urwaye iyi ndwara y’igifu:

Igihurirwaho na benshi, ni ukugira ububabare bukomeye mu gice cy’inda yo hagati ndetse n’ahazamuka hegereye mu gatuza. Ariko benshi bakunda kwitiranya iki kimenyetso no kuba baba baribwa n’umutima mu gihe umutima utera cyane bishobora kubera mu gihe kimwe.

Ibindi bimenyetso harimo gutakaza ibiro kuko umubiri utaba ukibona ibiwutunga kuko igifu kitaba kiri gukora neza.

Kumva ufite iseseme ndetse no kururka byaburi kanya.

Kubura apeti yo kurya mbese ukumva ntakintu ukeneye kabone nubwo waba utigeze ugira icyo urya.

Mukwirinda iyi ndwara tugomba kwirinda kunaniza ibifu byacu, tukirinda cyane kwimenyereza gufata ibinini buri gihe uko duhuye n’ikibazo. Tugomba kandi kwihatira kurya amafunguro akungahaye ku ntungamubiri cyane dufata imbuto zitandukanye.

Src:www.healthline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND