RFL
Kigali

Amerika: Umwarimu w’umukobwa yafunzwe azira gufata ku ngufu umunyeshuri we w’imyaka 16

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:29/12/2020 15:43
0


Umwarimukazi witwa Andee Lantz yakatiwe imyaka 15 y’igifungo azira gufata ku ngufu umunyeshuri w’umuhungu yigishaga ufite imyaka 16 y’amavuko.



Andee Lantz watsinzwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’umuhungu yigishaga. Uyu mwarimukazi atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gace ka Oklahoma, akaba yarigishaga mu kigo cy'amashuri yisumbuye cyitwa Carnegie High School.

Umunyeshuri wahohotewe n'uyu mwarimukazi yitwa Eric Smith akaba ari nawe wabibwiye umuryango we ko mwarimu we Andee Lantz yamuhohoteye.

Nk'uko umuryango w'uyu mwana Eric wabibwiye polisi, wavuze ko wabimenye ubwo umuhungu wabo yabibabwiraga ko ajya aryamana na mwarimu we, akaba yarabivuze nyuma y'uko bamusanganye amafoto muri telephone ye y'uwo mwarimukazi yambaye ubusa.

Ishuri rya Carnegie High School Andee Lantz yigishagamo.

Umubyeyi wa Eric Smith yabwiye ikinyamakuru The Jasmine Band ko umuhungu we w’imyaka 16 yari atunze amafoto y’urukozasoni ya mwarimu we kandi akaba ariwe wayamwoherereje. Bakimara kubona ayo mafoto ni bwo batangiye kugira impungenge z’umwana wabo n’umubano afitanye na mwarimu Andee Lantz.

Eric Smith yabwiye urukiko ko mwarimu we yamuhohoteye inshuro 3, bikaba byaratangiye mu kwezi kwa mbere kw'uyu mwaka ubwo mwarimu we yamwakaga nimero za telephone ye akajya amuhamagara.

Ibyo ni byo byatangiye ari ukuvugana kuri telefone nyuma mwarimu atangira kujya amwoherereza amafoto yambaye ubusa, gusa ibyo byose byabaga mwarimukazi yabujije Eric Smith kugira uwo abyereka cyangwa ngo abibwire.

Mwarimukazi Andee Lantz wafashe kungufu umunyeshuri we.

Mu kwezi kwa cumi na kumwe ni bwo ikigo Eric Smith yigaho cya Carnegie High School habaye umunsi mukuru witwa Homecoming maze mwarimukazi Andee asaba kuha lifuti Eric imugeza mu rugo. Muri iyo modoka yamutwayemo nibwo yamuhatirije gukora imibonano mpuzabitsina nawe.

Guhera icyo gihe mwarimukazi yabonanye na Eric inshuro ebyiri amubwirako nagira uwo abibwira azahita amwirukanisha ku ishuri. Eric yabigize ibanga kugeza ubwo ababyeyi be babivumburiye.

Uyu mwarimukazi si ubwa mbere uyu mwarimu yagaragaweho iyi mico mibi kuko n’umwaka ushize uyu mwarimu yigeze gufatwa ashuka umunyeshuri ashaka ko baryamana. Andee Lantz akaba yakatiwe igihano cy’imyaka 15 ari muri gereza.

Src: www.dailymail.com,www.gistmania.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND