RFL
Kigali

Mezut Ozil mu nzira zisohoka muri Arsenal

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:29/12/2020 13:24
0


Ikipe ya Juventus yo mu Butariyani iratangaza ko yiteguye gusinyisha umukinnyi wa Arsenal, Mezut Ozil akongera gukinana ka Cristiano Ronaldo.



Uyu mukinnyi udaheruka mu kibuga ku ruhande rwa Arsenal, yiteguye kuva muri iyi kipe akerekeza mu gihugu cy'u Butariyani. Ubwo uyu mukinnyi yaganiraga n'urubuga rwa Arsenal mu 2018, yatangaje ko nta mukinnyi yigeze akinana na we umeze nka Cristiano Ronaldo. Yagize ati "Sindabona umuntu umeze nka Cristiano Ronaldo nari nyuzwe ubwo twakinanaga kuko yangiraga undi muntu mu kibuga biroroshye gukinana na we kuko ntukenera ibintu kuko niyo wamuha  imipira ibiri ivamo ibitego uba wizeye ko atsinda ibitego bibiri niyo mpamvu ari umwe mu bakinnyi babayeho."


Ozil ntarakandagira mu kibuga kuva muri Werurwe kandi ari umwe mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi muri iyi kipe

Ushinzwe gushakira ikipe   uyu mukinnyi yari yatangaje ko Ozil agomba kuguma muri iyi kipe kugeza igihe amasezerano ye azarangirira ariko nyuma arisubira. Arsenal irateganya gutanga uyu mukinnyi ku ntizanyo mu kwezi kwa Mutarama 2021 ariko arakomeza kujya ahembwa amafaranga yari asanzwe ahembwa muri Arsenal.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND