RFL
Kigali

Mbere y'uko umwaka urangira, abakundana bakwiye gukora ibi bintu

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:29/12/2020 15:19
0


Mu minsi micye isigaye ngo umwaka wa 2020 urangire ni igihe cyiza hagati y'abakundana cyo kwicara bakagira ibyo basuzuma mbere y'uko umwaka urangira bityo bakazinjira mu mwaka mushya bameranye neza.



Urukundo ni kimwe mu bintu bikomeye bisaba ko abarurimo bahozaho kugira ngo rukomere kandi ruryohe. Mbere y'uko abakundana basoza umwaka bakwiye kubanza kuganira kuri ibi bintu bikurikira:

1)Musuzume uko mwabanye mu mwaka uri gushira: Hagati yanyu uko mukundana mwanyuze muri byinshi mu gihe kingana n’amezi 12. Mwibaze uko mwabanye niba ari neza cyangwa ari nabi bityo bibahe umurongo muzagenderaho umwaka utaha.

2)Ese umubano wanyu uhagaze he?: Kuba mukundana ni ikintu kimwe, ariko se mwebwe ubwanyu umubano wanyu hari aho uhagaze? Mushobora kuba mukundana ariko mumaze igihe mutameranye neza. Mubiganireho mubishakire igisubizo.

3)Ese urukundo rwanyu rurakomeye?: Kuba mwaratangiye umwaka mukundana siko bikomeza, umwaka ni igihe kinini kiberamo byinshi. Musuzume murebe niba ibyo mwanyuzemo bitarasubije urukundo rwanyu inyuma.

4)Musabane imbabazi: Yego nibyo murakundana gusa ntibibabuza gukoserezanya. Musabane imbabazi aho mwarakaranije kugira ngo mutazinjira mu mwaka utaha mutameranye neza.

5)Mwihe intego: Murangije umwaka mukundana ni ngombwa ko mwiha intego muzageraho umwaka utaha. Niba mwifuza kuzashinga urugo cyangwa hari ikindi kintu mwifuza kuzageraho. Mwihe iyo ntego bityo muzinjire mu mwaka wa 2021 mufite icyo muzageraho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND