RFL
Kigali

Paul Okoye wahoze muri P Square yagiriye inama Davido, Wizkid na Burna Boy

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:29/12/2020 12:42
0


Paul Okoye umuhanzi wahoze agize itsinda rya P Square yagiriye inama ikomeye abahanzi bakomeye bo muri Nigeria barimo Davido, Burna Boy na Wizkid nyuma y'uko aba bahanzi bagiye barangwa n’ubwumvikane bucye hagati yabo.



Mu gihe abantu bamwe bemeza ko ubwumvikane bucye buranga abahanzi bituruka kuba bose bakora umwuga umwe, ibi ni byo bikunze kuranga abahanzi bo muri Nigeria.

Ubwumvikane bucye (Beef) akenshi bwagiye bugaragara hagati y’abahanzi bakunzwe cyane ku mugabane wa Africa aribo Davido, Wizkid na Burna Boy, aba basore kuba batavuga rumwe si ibanga kuko bakunze kubigaragaza mu buryo bunyuranye.

Ibi bigaragarira mu ndirimbo basohora umwe yibasiye undi, bwacya kabiri undi nawe akamusubiza, ku mbuga nkoranyambaga ugasanga naho byacitse bari guterana amagambo. Yaba Davido na Wizkid ibyo byose byarabaranze. Burna Boy nawe kandi yigeze kwibasira Davido na Wizkid mu ntangiriro z'uyu mwaka.

Kutumvikana kw'aba bahanzi byafashe indi ntera mu minsi ishize Burna Boy na Davido baratukanye ku mugaragaro ku mbuga nkoranyambaga ndetse biravugwa ko aba bombi baherutse kujya mu mitsi ubwo bahuriraga muri Ghana, gusa yaba Davido na Burna Boy nta n'umwe uragira icyo abitangazaho.

Paul Okoye wagiriye inama abandi bahanzi bagenzi be

Mu gihe itangazamakuru ritandukanye riri kuvuga ku mibanire mibi iranga abahanzi bakomeye ba Nigeria, Paul Okoye wahoze aririmba mu itsinda rya P Square yagize icyo abisabira ndetse abagira inama nk'umwe wabatanze kugera mu muziki.

Paul Okoye uzwi nka Rude Boy watangiye umuziki mu 2003 yagize inama ikomeye aha abahanzi bagezweho ubu aribo Davido, Burna Boy na Wizkid. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Paul yagize ati: ”Bahungu banjye Davido, Burna Boy na Wizkid ndabakunda cyane, mwateje imbere umuziki w’igihugu cyacu namwe ubwanyu murahinduka muranamamara…"

Paul Okoye na Davido yagiriye inama

Yakomeje ababwira ati ”Umuziki wanyu mwese wahinduriye ubuzima abantu benshi namwe ubwanyu murimo, kuri ubu nimwe muhagarariye injyana ya Afrobeats kuko mwanayamamaje ku isi hose. Mwarakoze cyane kugira ngo mugere aho muri ubu. Umuziki wanyu wahuje abantu ubaha ibyishimo. Ndabasabye ngo mushyire ibibatandukanya ku ruhande mushyire hamwe mukomeze guteza imbere umuziki wa Africa.”

Paul Okoye wasoje avuga ko akunda cyane aba bahanzi uko ari batatu kandi ko abafata nk’abahungu be muri muzika, yavuze ko inama yabagira ari uko bakwiyunga bagakorera hamwe kuko bose ari umwe.


Abahanzi Wizkid, Burna Boy na Davido bagiriwe inama yo kwiyunga

Davido akibona amagambo akomeye Paul Okoye yababwiye yahise amushimira kuri Instagram Stories agira ati ”Urakoze cyane papa wanjye nanjye ndagukunda kandi nzakora ibyo ubwiye”.

Kugeza ubu Burna Boy na Wizkid bo ntacyo barasubiza ku byo mukuru wabo muri muzika Paul Okoye yavuze.

Src: www.bbnaija.com,www.gistmania.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND