RFL
Kigali

"Natangiye nzi ko nta mafaranga nzakuramo, none rero byaje gucamo" Israel Mbonyi avuga ku muziki wa Gospel

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:29/12/2020 15:33
0


Israel Mbonyi ufatwa nka nimero ya mbere muri Gospel mu Rwanda asobanura ko yinjiye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana abantu batawitaho noneho aho bamaze kuwuha agaciro utangira kubacengera akaba ari ishimwe ku Mana.



Isreal Mbonyi wize icyiciro cya gatatu mu Buhinde mu masomo ya Pharmacy yaje kureka ibyo yize atangira kuririmba ubutumwa bwo guhembura imitima y’abari barabaswe n’ibibi ndetse benshi barakizwa ku bw’indirimbo ze. Indirimbo za Mbonyi zikundwa n’abo mu yandi matorera ku buryo bigoye kumva indirimbo ye izwi n’abakristu gusa kuko usanga hari n’abazumva badasanzwe basengera mu matorero ya gikristu. 

Israel Mbonyi ati:’’Mu by'ukuri njyewe nari mfite passion/umuhamagaro wo kuvuga ubutumwa numvaga nshaka gutambutsa message y’ihumure’’. Yakomeje abwira Inyarwanda.com ko yashakaga gutanga ihumure abinyujije mu ndirimbo ze. Byagiye bivugwa kenshi cyane ko muri gospel nta mafaranga abamo ku buryo abahanzi benshi bari abahanga muri uwo muziki bagiye bawureka bajya gukora umuziki usanzwe. 

Urugero mwibuke ko Mani Martin yakoraga umuziki wa Gospel ariko aza kuwureka ajya mu muziki usanzwe kubera ko nta mafaranga yabagamo. Ubu rero siko bikimeze kuko muri Gospel harimo akantu. Mbonyi ati:’’Natangiye nziko nta mafaranga nzakuramo sinajyaga ntekereza ko nanahembwa naririmbye gusa kuko nari mfite umutima ukunze none rero byaje gucamo’’.


Israel Mbonyi afatwa nka nimero ya mbere muri Gospel mu Rwanda

Israel Mbonyi avuga ko n'ubwo umwaka wa 2020 utari woroshye ariko we yakoze ibishoboka ibindi Imana niyo ibyikorera. Ati:’’Nakoze indi album muri 'Guma mu rugo' n'ubwo itararangira ibindi ni Imana ibyikorera’’.


Israel Mbonyi avuga ko kera Gospel itahabwaga agaciro none ubu isigaye yubashywe

Israel Mbonyi avuga ko atari we muririmbyi wa Gospel uhari kuko hari abandi benshi kandi bashoboye akaba asaba abantu kubakunda cyane ndetse ko muri rusange Gospel ikwiriye kongera gusakara mu mitima ya benshi. Muri Isango na Muzika Awards Israel Mbonyi ni we wegukanye igihembo cya 'Best Gospel Artist 2020'.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND