RFL
Kigali

Abarimo Yasipi bahatanira kuvamo Miss Africa Calabar biyerekanye muri ‘bikini’, Umusiramukazi aratungurana-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/12/2020 11:40
0


Uwihirwe Yasipi Casimir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019 uhagarariye u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2020 we na bagenzi be biyerekanye mu mwambaro wo kogana uzwi nka ‘bikini’, umukobwa witwa Hani Abdi Gass wo muri Somalia wo mu idini ya Islam aratungurana yiyerekana yambaye yikwije mu myenda y’Abasilamukazi.



Mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 28 Ukuboza 2020, ni bwo abategura irushanwa rya Miss Africa Calabar, basohoye amafoto abiri ya buri mukobwa uhatanye muri iri rushanwa amugaragaza yambaye umwenda wo kogana uzwi nka ‘bikini’ ukunze gukoreshwa mu marushanwa atandukanye y’ubwiza.

Uwihirwe Yasipi Casimir yiyerekanye muri ‘bikini’ y’ibara ry’umweru imeze nk’iyo yari yambaye ubwo yahataniraga guserukira u Rwanda. Ni ‘bikini’ itandukanye n’izindi kuko imeze nk’ikabutura. Ndetse yambaye n’isengeri.

Ni mu gihe abandi bakobwa bambaye imeze nk’ikariso n’umwenda umeze nk’isengeri ariko ugarukira ku mabere. Umukobwa witwa Hani wo muri Somolia we yiyerekanye mu mwambaro w’umweru w’abasiramukazi ugizwe n’ipantalo imurekuye, umwenda umeze nk’ishati yitandiye mu mutwe.

Undi mukobwa utambaye ‘bikini’ ariko uwo yari yambaye wagaragaje amatako yitwa Soukaina Chouad wo muri Morocco. Yari yambaye umwenda imeze nk’igitenge upfundikiye mu ijosi ariko ugaragaza amatako.

Aba bakobwa biyerekanye muri ‘bikini’ habura umunsi umwe ngo hatangazwe uwegukanye ikamba. Ejo ku Cyumweru, aba bakobwa bakorewe ibirori byo kwakirwa mu Mujyi w’ubukerarugendo wa Calabar byaranzwe n’imbyino zo muri Nigeria n’akarasisi kakozwe nabo ndetse n’abasore bifashishijwe.

Iri rushanwa rizaba ku wa 30 Ukuboza 2020, hifashishijwe iyakure. Byari biteganyijwe ko risozwa ku wa 27 Ukuboza 2020, ariko kubera ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 muri Nigeria ryigezwa imbere.

Abategura iri rushanwa bavuze ko banahisemo ko rizaba hifashishijwe ikoranabuhanga kugira ngo buri mukobwa witabiriye iri rushanwa atazandura Covid-19.

Amafoto n’amashusho yasohowe agaragaza aba bakobwa bose bambaye ingofero zibarinda kwandura icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

Mu gitondo cyo ku wa 23 Ukuboza 2020, ni bwo Uwihirwe Yasipi Casimir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019 yerekeje muri Nigeria guhagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2020.

Umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Africa Calabar 2020 azahembwa amadorali ibihumbi 50 n’imodoka yo kugendamo yo mu bwoko bwa SUV.

Hannah Chiwenda wo muri Zambia



Jasintia Makwabe wo muri Tanzania

Hani Abdi Gass wo muri Somalia yiyerekanye mu mwambaro w'Abasiramukazi, yanga kwambara 'bikini'


Soukaina Chouad wo muri Morocco yiyerekanye mu mwambaro umeze nk'igitenge

Tacy Gemma A. wo muri Kenya



Uwihirwe Yasipi wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019 yambaye 'bikini' itandukanye n'iy'abandi






Brenda wo muri Togo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND