Kigali

Diamond Platnumz atuye mu muturirwa nyamara se umubyara abayeho nabi cyane

Yanditswe na: Mbarubukeye Etienne Peacemaker
Taliki:29/12/2020 9:23
3

Hashize iminsi ine ku mbuga nkoranyambaga hacaracaye amafoto ya Abdul Juma umubyeyi wa Diamond Platnumz ahetse agafuka ku rutugu agiye kurira imodoka itwara abagenzi rusange.



Diamond Platnumz ubu ni we nimero ya mbere mu muziki w’Afurika y’iburasirazuba akaba umuherwe mu bahanzi bo muri Tanzania. Afite inzu zigeretse muri Afurika y’Epfo, ni nyiri WCB yaba studio, radio na televiziyo. Nyamara n'ubwo yahiriwe n’umuziki ariko bitewe n’uko se yamutaye akiri muto ku myaka itandatu y’amavuko ari kumwe na nyina bakabaho mu buzima buteye agahinda akagerageza kubwigobotora, yakuranye urwango kuri se ku buryo kuba yakwirana na we ngo baganire ari inzozi ndetse no kuba hari icyo yamumarira biri kure nk’ukwezi.

Diamond Platnumz ni umukire utanga imodoka ku masabukuru

Uyu mugabo wahiriwe icyo akozeho cyose kirakunda ku buryo ari umwe mu bafite ibigo byinshi by’ubucuruzi akorana na byo. Yaba abo bakorana, inshuti ze cyangwa se nyina umubyara bamuvuga ineza. Gafotozi we yigeze kugira isabukuru amuha imodoka nshya. Ni kenshi abahanzi bo muri WCB iyo bagize isabukuru abaha imodoka nshya kandi zihenze.

Mu minsi mike ishize abantu barumiwe ubwo babonaga ifoto ya se wa Diamond yurira imodoka itwara abaganzi mu buryo bwa rusange afite agafuka ku rutuga nyamara umwana we ari umuherwe.

Hari abibajije bati: ”Simba uyu ni so ukubyara mu nda? Kuko nzi neza ko utakwemera ko papa wawe azahazwa n’ubukene wagira ngo umwana we ni umukene, ibi sibyo, ukwiriye guhindura”.

Hari undi wifashishije imbuga nkoranyambaga yandika ati: ”Diamond wikwita ku mateka waciyemo, ite ku musaza ukubyara, mufungurire ubucuruzi Imana izaguhemba’’. Nyuma y’ayo mafoto yakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga ikinyamakuru kitwa Global publishers cyashatse kuvugisha Queen Darleen ufite isano na Diamond akaba yaranamufashije kwisanga mu muziki wa Bongo flava yatutse umunyamakuru ati:”Nta so ukubyara ufite? Sigaho kwita ku buzima bw’abandi" Yahise afunga telefoni. Ikiganiro hagati ya wa munyamakuru na Queen Darleen cyarangiye muri ubwo buryo.


Abdul Juma ubyara Diamond agiye gupfira mu butindi nyamara umuhungu we ni umuherwe

Umunyamakuru yakomeje gushaka ababa hafi ya Diamond noneho avugisha Mkubwa Fella umujyanama we arangije ati:’’Mbonye amafoto ye ariko ntacyo navuga ku buzima bw’umuryango runaka ahubwo hamagara Diamond ube ari we ubibaza’’. Ikiganiro hagati y’umunyamakuru wa Global publishers na Mkubwa Fella nacyo cyarangiriye aho.

Urwango rwabyaye inzika


Uyu muryango ubwo wari ukibana mu bukene: Se wa Diamond, Diamond na Nyina

Umubano mubi hagati ya Abdul Juma na se wa wa Diamond Platnumz wabaye mubi kuva akiri muto. Ubwo yari afite imyaka itandatu se yarabataye we na nyina noneho imibereho ibabera ihurizo ariko bararwana birakunda.  Bari bakennye cyane ku buryo kurya byari ikibazo ariko ku bwo gukora cyane Diamond ubu ni umwe mu bahanzi bubashywe banahenze muri Afurika. 

Abdul Juma umusaza ubyara Diamond amaze kubona ko umuhungu we yabaye icyamamare yashatse kumwegera ngo biyunge ariko biba iby’ubusa. Mu myaka ine ishize wa musaza yarabigerageje biranga. Se yagize ati:’’Diamond nta kosa afite nijye wahemutse, nashatse umugore wanjye twariyunze ngerageje gushaka Diamond naramubuze sinzi icyo nzakora’’. 

Icyo gihe uwo musaza bivugwa yaje gushaka Diamond yibereye muri Kenya. Umwaka ushize ubuyobozi bwa WCB bwahuje na Diamond na Se bahurira muri studio ya WCB barahoberana ariko rero akangononwa n’urwango rw’ahahise ruracyari mu mutima wa Diamond Platnumz.

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ENOCK1 month ago
    Diamond platinamuzi niyiyibagize imibabaro yatewe nase ubundi amufashe.nabikora azaba akoze ikintu cyubutwari. Imana izamushima nabantu bashime.niyihangane abikore
  • ENOCK1 month ago
    Diamond platinamuzi niyiyibagize imibabaro yatewe nase ubundi amufashe.nabikora azaba akoze ikintu cyubutwari. Imana izamushima nabantu bashime.niyihangane abikore
  • Boase1 month ago
    Nafashe se


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND