RFL
Kigali

"Nta gitutu nzamushyiraho" Cristiano Ronaldo avuga ku muhungu we witezweho kuzaba igihangange ku Isi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/12/2020 19:31
0


Umunyabigwi ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi muri ruhago, Cristiano Ronaldo, yahishuye ko atazigera ashyira igitutu umuhungu w'imfura, Cristiano Jr, cyo gukina cyangwa gukunda umupira w'amaguru ahubwo azubaha amahitamo ye, gusa yifuza kumubona akina ruhago ku rwego mpuzamahanga.



Cristiano Jr ubu ukina mu irerero rya Juventus, ni umwe mu bana bagaragaza impano itangaje muri ruhago, ndetse bamwe bakaba baratangiye no kumubonamo ubusimbura wa se mu gihe kiri imbere.

Cristiano yashimangiye ko atazigera ashyira igitutu ku muhungu we cyo gukina umupira w'amaguru, nubwo we yifuza ko ariwo yakina.

Uyu munya-Portugal wabaye ubukombe kuri uyu mubumbe kubera impano itangaje afite mu gukina umupira w'amaguru, ku myaka 35 y'amavuko yatowe nk'umukinnyi wahize abandi muri iki kinyejana cya 21.

Ronaldo wamenyekanye nk'umunyamurava mu kazi ke ndetse uzwiho gukoresha imbaraga cyane, benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru bagaragaje ko batekereza ko uyu mukinnyi yatangiye kwigisha uyu muhungu we uyu muco wo gukunda umurimo no gukora cyane, ariko Ronaldo avuga ko ku myaka 10 bitakunda.

Ubwo yabazwaga iki kibazo, Ronaldo yagize ati"Rimwe na rimwe hari ibyo anywa ndetse anarya bikambabaza".

" Rimwe na rimwe hari igihe mbwira umuhungu wange nti'iruka wicare muri ariya mazi akonje' akambwira ati'Papa arakonje cyane' nkamubwira nti nta kibazo, ni ibisanzwe, afite imyaka 10 gusa".

Kuba Cristiano Jr yitwara neza mu irerero rya Juventus ndetse anatanga icyizere, Ronaldo yahishuye ko nta gitutu ashyira ku muhungu we cyo gukina umupira w'amaguru.

"Tuzareba niba umuhungu wanjye azavamo umukinnyi ukomeye w'umupira w'amaguru. Afite imbaraga, azi kwihuta ndetse no gucenga neza, gusa ibi ntabwo bihagije. Igihe cyose mubwira ko bisaba gukora cyane ndetse n'ubwitange kugira ngo ugere ku musaruro mwiza".

"Sinzigera mushyiraho igitutu cyo kuba umukinnyi w'umupira w'amaguru, gusa umbajije niba aribyo nshaka, nakubwira nti yego. Icyingenzi ni ukuzaba m,wiza mubyo azaba arimo byose, yaba ari umukinnyi cyangwa ari umuganga".

Ronaldo na bagenzi be bakinana muri Juventus bahanze amaso shampiyona y'u Butaliyani igomba kugaruka tariki ya 03 Mutarama 2021, nyuma yo gutsindwa na Fiorentina 3-0 ku mukino baheruka gukina, bazagaruka mu kibuga bakina na Udinese mbere yo kwesurana na AC Milan iyoboye urutonde rwa shampiyona y'u Butaliyani magingo aya.

Cristiano Jr ni umwe mu bana bafite impano itangaje muri ruhago

Cristiano Jr ari mu bakinnyi bitezweho ibitangaza mu minsi irimbere





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND