RFL
Kigali

Mu minsi ya Noheli n'ubunani umuraperi JeanTheHustla yifurije abantu iminsi mikuru abaha indirimbo nshya "CashMane"- VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:29/12/2020 7:59
0


Umuhanzi uri kuzamuka neza muri muzika Nyarwanda mu njyana ya Hip Hop. Jenthehustla, muri iyi minsi mikuru ya Noheli n'ubunani yageneye abakunzi be indirimbo nshya yise "CashMane" aho aba yibutsa abantu ko n'ubwo baburanye ari impamvu zo gushaka amafaranga.



Ntawukuriryayo Jean Luc uzwi nka “Jeanthehustla” muri muzika Nyarwanda, asanzwe akorera muzika ye mu gihugu cya Cananda, mu minsi ishize nibwo yashyize hanze indirimbo yise " I can't Breath"  yakoranye n'abahanzi batandukanye bo muri Nigeria, Cameroon n'ahandi, yari ndirimbo yerekana uburyo yababajwe n'urupfu rw'Umwirabura George Floydwishwe n'umupolisi.


Jeanthehusla,aganira na InyaRwanda, avuga ko ubu yashyize hanze "CashMane" nk'indirimbo yatambutsa ubutumwa buvuga ko umuntu hari igihe abura mu bintu runaka bakaba bamukumbura kubera kuba ahugiye mu gushaka amafanga,nawe yemeza ko ari gushakisha amafanga kuko Imana ifasha uwifashije nk'uko ariy ntego yakuranye.


Uyu muraperi , yanyuze mu buzima yita ubukakaye nk'uko akunda kubivuga, akunda kugaruka ku butumwa bw'abantu bibeshya ko Amahanga ariho hantu heza umuntu yatura, ariko anyomoza ababa babivuga.

KANDAHANO WUMBE CASHMANE YA JEANTHEHUSTLA

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND