RFL
Kigali

Juliana Kanyomozi yerekanye umwana we havugwa amagambo menshi!

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:28/12/2020 20:18
2


Juliana Kanyomozi wakanyujijeho kandi n’ubu ufite izina rikomeye n’icyubahiro mu muziki wo muri Uganda, kuva yasohoka mu bitaro avuye kwibaruka ni yo foto ya mbere igaragara mu buryo bunini ashyize hanze y’umwana we w’umuhungu yise Taj.



Iyi foto imaze iminsi itatu uyu muhanzikazi yayisangije abamukurikira kuri Instagram maze abifuriza kugira noheli nziza. Iyi foto itagaragaza mu maso h'uyu muhungu we uri hafi kuzuza amezi 8 abenshi bayitanzeho ibitekerezo bitandukanye.

Mu bitekerezo bigaragara kuri iyi foto ibyinshi ni ibyifuriza uyu muryango noheli nziza nk'uko Juliana nawe yabikoze. Ku rundi ruhande n’ubwo ari uburenganzira bwe hari abibajije impamvu iyi foto ya mbere igaragaza mu buryo bunini y’uyu mwana nyina yashyize hanze itagaragaza mu maso he.

Uwitwa justinkalema233 yagize ati ”Umwana arashaka kudusekera ariko nyinaaaaa”. Hari n'abandi bavuze ko Imana ari nziza kuko yamushumbushe. Iyi foto imaze gukundwa (Like) n’abasaga 33,700. Naho abamaze kuyitangaho ibitekerezo n’abantu 655.


Mubakunze iyi foto harimo charly wamenyekanye mw'itsinda charly & Nina

Uyu mwana w’umuhungu yise Taj yabonye izuba tariki 12 Gicurasi 2020. Yamwibarutse nyuma y’imyaka itandatu apfushije imfura ye Keron Raphael Kabugo wari ufite imyaka 11 waje kwitaba imana tariki 14 /7/2014. Kugeza magingo aya ikibazo abakunzi be badahwema kumubaza ni se w’uyu mwana Taj, gusa Juliana Kanyomozi ntaragira icyo amuvugaho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dufitumukiza gidion3 years ago
    mwifuje bunane nziza
  • Dufitumukiza gidion3 years ago
    mwifurije bunane nziza





Inyarwanda BACKGROUND