RFL
Kigali

Alikiba ibyo yaboneye i Burundi mu gitaramo cy'ijoro rya Noheli ni agahomamunwa -AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:29/12/2020 8:05
0


Umuhanzi w'icyamamare akaba umunyabigwi, Alikiba ukomoka mu gihugu cya Tanzania, mu ijoro rya Noheli kuya 25 Ukuboza 2020, yahuye n'igihombo gikomeye aho yitabiriye igitaramo akahahurira n'abantu babarirwa ku ntoki.



Ni gitaramo Alikiba yari guhuriramo n'abahanzi bo mu Burundi bakomeye barimo Sat-B. Amakuru agera ku InyaRwanda avuga ko igitaramo cyatinze cyane abantu bamwe batangira kwivumbura barataha. Ni igitaramo cyabereye mu kibuga rwagati cya EFI Nyakabiga.

New AUDIO: Alikiba - Mshumaa | Download Mp3 | Bekaboy

Abantu byari byitezwe ko batangira kwinjira mu gitaramo Saa cyenda, gusa byageze mu masaha ya saa tatu (21h00) z'ijoro abantu bakiri mbarwa, byaje kubiha biba akarusho noneho ubwo imvura yagwaga mu masaha ya saa yine (22H na 15) z'ijoro. Mu kubura abantu bategereje abantu ngo biyongere birangira babuze.


Ku kibuga cya EFI abantu bari mbarwa ku buryo bukabije bategereje Alikiba

Iki gitaramo cyahuje Alikiba, Sat-B, yewe n'umuhanzi ukizamuka mu Burundi ,Wiz Designer, ibiciro byo kwinjiramo byari amafaranga ibihumbi 50 bif (By'amarundi) naho mu myaka ya VVIP ho yari 100,000 by’amafaranga y'Amarundi.

Alikiba live in Burundi : Sat-B yoba yahaswe kwakira Alikiba ? | Indundi |  Promote Burundi Beauty online

Cyari igitaramo cyari kitezwe na benshi 

InyaRwanda iganira n'umunyamakuru w'i Burundi wari gukurikirana igitaramo, Ndayahoze Edsson ukora kuri Radio Culture FM, yavuze impamvu abona igitaramo cyahombye. Yagize ati: "Mu by'ukuri igitaramo cyabuze abantu, ahanini twabonye nuko igitaramo biraye ntibacyamamaze cyane mu buryo buri hejuru. Alikiba kandi arakunzwe ariko mu Burundi ntabwo afite abafana benshi nk'abo Diamond cyangwa Harmonize afite. Saa 22H30 haje no kugwa imvura itatanya bake bari bahari".


Saa 20h00 abantu bari bagitegereje Alikiba

Amakuru avuga ko Alikiba yaje kuririmba saa yine. Amakuru akomeza yemeza ko atari ubwa mbere akoze igitaramo mu Burundi akabura abantu aho ari ku nshuro ya 3 ahombeye mu Burundi. Alikiba ni umwe mu bahanzi bahagaze bwuma muri Tanzania.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND