Ingamba zikomeye ndetse zikakaye zafashwe n’u Bushinwa mu guhangana n’icyorezo cya covid-19 zigiye gutuma umwaka wa 2028 uzagera ari cyo gihugu gikize ku Isi aho kizaba cyaraciye kuri Amerika. Raporo y'ikigo cya CEBR ivuga ko n'ubwo u Bushinwa buzaca kuri Amerika ariko umuturage w’u Bushinwa azaba akennye kurusha uwa Amerika mu 2028.
Icyorezo cya
covid-19 cyateye Isi ahagana mu mpera z’umwaka wa 2019 gihereye mu mujyi wa 'Hubei' ndetse aha benshi bagiye bakwirakwiza ibihuha bakeka ko iyi virus yaba
yarazanwe ku Isi na muntu gusa ibigo bibishinzwe nka OMS byagiye birwanya iki
gihuha.
Ikigo cya 'Centre for Economics and Business
Research (CEBR)' cyashyize hanze raport igaragaza uburyo ubukungu bw’u Bushinwa
bugiye kuzamuka kuruta ubw’ibihugu bihanye, iyi raporo igaragaza uburyo igihugu
cy’u Bushinwa gifite amahirwe kubera uburyo kitwaye mu guhangana n’icyorezo.
Ku rundi
ruhande, iyi raporo igaragaza ko ahagana mu 2030 igihugu cy’ u Buhinde kizaba ari igihugu
cya gatatu gikomeye mu bukungu ku isi. Iyi raporo ishyirwa ku mugaragaro
buri mwaka tariki 26/12. Amerika yagiye ihura n’ibibazo muri iyi minis birangajwe
imbere na covid-19 n’imyigarambyo yo kurwanya ihotera rishingiye kwivangura rw’uruhu,
ibi byose biri mu byahaye amahirwe u Bushinwa.
Iyi raporo ya
CEBR itenganye uko ubukungu bigiye kuzaba bw’ifashe mu myaka iri imbere ivuga
ko nyuma yo kwigobotora icyorezo mu 2021, ubukungu bwa Amerika buzazamuka ku
kigero cya 1.9% buri mwaka kuva mu 2022-24, nyuma buzacike intege bugabanuke ku
kigero cya 1.6% mu myaka izakurikiraho.
Ku ruhande rw’u Bushinwa
ubukungu biteganyijwe ko buzazamuka ku kigero cya 5.7% buri mwaka kugeza mu
2025, na 4% buri mwaka kuva mu 2026-2030.
Ntabwo
Ubushinwa bwungukiye mu gutsinda Covid-19 gusa, ahubwo ni muri politiki yibanda ku
nganda zikora ibicuruzwa byinshi nk'uko Douglas McWilliams umuyobozi wungirije
wa CEBR yabitangaje ubwo yaganiraga na BBC.
Bwana
Douglas yagize ati: "Baboneka nk'abafite ubucuruzi bugenzuwe ku ruhande
rumwe ariko nanone bufunguye cyane ku rundi ruhande, ubwo bucuruzi bufunguye bwatumye bihuta cyane cyane mu by'ikoranabuhanga".
Nk'uko iyi
raporo ibyerekana n'ubwo igihugu cy’u Bushinwa kizaba gifite ubutunzi buruta ubwa
Amerika, umuturage w'Umushinwa azakomeza kuba umukene muri rusange ugereranyije
n'umuturage wa Amerika, cyane ko abatuye Ubushinwa baruta Abanyamerika inshuro zisaga
4.
TANGA IGITECYEREZO