RFL
Kigali

Mr Ozzy B wakoranye indirimbo na Ali Kiba, Saida Karoli n’abandi yasohoye iyo yise “1&2” ari kumwe na Asinah Erra-VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:28/12/2020 16:56
0


Umuhanzi w’umunyarwanda Mr Ozzy B wabaye igihe kinini muri Tanzania, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “1&2” yakoranye n’umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzikazi uzwi nka Asinah Erra.



Mr Ozzy B ni umuhanzi w’umunyarwanda ufite inkomoko kuri Se w’umunyarwanda na Nyina w’umunya-Tanzania. Urugendo rw’umuziki we ruhera mu 2015 rwatangijwe n’indirimbo ‘Galasa’ yakoranye na Ali Kiba uri mu bakomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Mr Ozzy B ubwo yaganiraga na INYARWANDA TV yavuze ko kuba yarakoranye na Asinah Erra biri mu bintu yahoze yifuza kuva kera kandi ko iyo agiye guhitamo umuntu bakorana indirimbo atajya arebera ku bafite indiririmbo zikunzwe cyane ahubwo we ngo areba uwo ashaka kandi abona ko ari bumukorere ibintu neza nk'uko abishaka.

Yakomeje ikiganiro atubwira ko agace yakuriyemo ari ho Diamond na Alikiba bakuriye bityo rero ngo ni inshuti ze za hafi cyane ku buryo gukorana nabo indirimbo cyangwa kujya gukorera indirimbo ye nko muri WCB bitajya bimugora kuko aba ahisanga nko mu rugo.


Indirimbo ze nyinshi ni izo yagiye akorana n'abandi bahanzi b'ibyamamare uretse indirimbo yakoranye na Asinah ari nayo nshya afite. Afite indirimbo yakoranye na Mr blue, iyo yakoranye na Alikiba ndetse yaduhishuriye ko hari n'indi ari gukorana na Darassa ndetse aka ari mu mishinga yo gukorana indirimbo na Mbosso na Rayvany babarizwa muri WCB.

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MR OZZY B









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND