RFL
Kigali

Kera yitwaga Eric ubu ni Clarisse! Nahisemo kwibera umukobwa, muganga yambwiye ko mfite uturemangingo twa gikobwa-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:28/12/2020 21:50
1


Kugeza ubu mu Rwanda nta tegeko rihari rikumira cyangwa ngo rihane abatinganyi n'ubwo uwo ari we wese ubigaragayeho yakirwa nabi muri Sosiyete Nyarwanda ndetse bikamuviramo no guhabwa akato muri serivisi zimwe na zimwe cyane cyane izishingiye ku iyobokamana, ariko nanone ntibyemewe ukurikije indangagaciro z’umuco nyarwanda.



Mu kiganiro INYARWANDA TV yagiranye na Cyubahiro Eric usigaye yitwa Clarisse yavuze ko we atari uko byagenze ahubwo ko byatangiye kuva kera ari umwana aho abashyitsi bazaga kubasura iwabo akajya kubiyegereza akajya ajya kurunguruka abagabo aho bari koga ndetse akajya yumva akururwa n'umugabo aho gukururwa n'umukobwa nk'uko ubusanzwe bigenda. 

Eric cyangwa se Clarisse avuga ko yagerageje kubyivuza, muganga akamubwira ko bitashoboka kuko ngo afite uturemangingo twa gikobwa twinshi kurusha utwa kigabo. Kugeza ubu avuga ko yiyakiriye ndetse yahisemo kwibera umugore n'ubwo afite igitsina cy'abagabo kuko ari byo bimurimo.


Twamubajije niba atajya mu biyemerera ko ari abatinganyi bari kugaragara bagiye gukizwa bagamije kubivamo maze atubwira ko bariya batari gukizwa bya nyabyo ahubwo ari 'agakino barimo bo n'uwo bita Shangazi Jeanne wamenyekanye cyane mu biganiro by'imyororokere ku ma radio'. 

Yavuze ko biriya bari kubikora kugira ngo amashusho yabo arebwe kuri Youtube no kugira ngo bashake abaterankunga bazajya babaha amafaranga yo kubaho muri Kigali. Hashize iminsi igera ku kwezi hagaragazwa amakuru hirya no hino y'abaryamana n'abo babuje igitsina bari kujya gukizwa ndetse ibyo bakoraga byose bakabivamo burundu bakiyogoshesha abandi bagahindura imyambarire n'ibindi byose byabarangaga nk'abantu badasanzwe cyangwa se bakora ibintu bidasanzwe. 

Yakomeje kandi avuga ko ababivamo ari ukwishushanya kuko ngo bongera bakabihuriramo babikora bihishe ahubwo ngo abona igituma bavuga ko babivuyemo ari ubuzima bwiza babasezeranya n'ibintu bagenda babaha nko kubakodeshereza inzu, kubaha ama telefone, kubagurira imyenda n'inkweto n'ibindi byinshi.

Yavuze ko banga kubibura, bakigaragaza nk'ababiretse nyamara bagaca inyuma bagasubira gushaka abo bahuje ibitsina ngo baryamane. Yakomeje kandi abwira INYARWANDA TV ko hari ababiterwa n'ubukene ariko hari n'ababikora bibarimo na cyane ko ahamya ko uwabigiyemo adashobora kubivamo ngo abireke burundu. 

Twagerageje kuvugisha Shangazi Jeanne bivugwa ko ari gufasha bamwe kuva mu butinganyi ngo tumubaze nibo abo afasha babuvamo koko ariko ntiwamubona kuri telefone ye igendanwa. Gusa nanone birashoboka hari ababuvamo burundu bitewe n'uko guhinduka burya ari umwanzuro umuntu afata ukongeraho no kuba uyu Shangazi azwiho ubuhanga mu kugira inama abashakanye, abasore ndetse n'inkumi.


Kuryamana kw'abahuje ibitsina bikomeje kwemerwa mu bihugu binyuranye. Hamwe na hamwe biremewe ahandi ntibyemewe, icyakora imiryango iharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu ikunze kubipfa na bimwe mu bihugu biba bishaka gushyiraho amategeko ahana abatinganyi.

Urugero ni muri Uganda aho Perezida Museveni aherutse gusinya itegeko rirwanya abatinganyi, nyamara imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bikomeye bigahaguruka bikamubwira ko arimo kubangamira uburenganzira bwa muntu.

Rwanda hari bamwe babikora bakavuga ari ko bavutse, abandi bakavuga ko atari ku bushake bwabo, ahubwo ari amikoro make abasunika. Nk'uko bikunda kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko ubukene ari kimwe mu bintu bya mbere bituma hari igihe bakorana imibonano mpuzabitsina n’abo bahuje igitsina.

Bamwe mu basore batashatse ko tubagaragaza kuri camera barimo uzwi nka Mugisha utuye mu Kagari ka Rwezamenyo mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge yagize ati “Erega ntabwo umuntu abikora kubera ko ari umutinganyi ahubwo abikorana na bo kugira ngo baguhe amafaranga".

Yakomeje ati "None se koko ubu umuntu yampa amafaranga nk’ibihumbi 50 cyangwa 100 ngo turyamane nkanga kandi ntayo nari mfite ngo kuko ari umuhungu mugenzi wanjye?”. Gushakisha amafaranga yo kwishyura inzu, kwambara neza, gusohokera ahantu hahenze no kujya mu mahanga nko ku mugabane w’u Burayi na Amerika, bavuga ko ari bimwe mu bituma bemera kuryamana n’abo bahuje ibitsina.

Umusore utuye ku Mumena mu Murenge wa Nyamirambo yagize ati “Erega uryamanana na bo ni uko hari inyungu zitandukanye aba abakeneyeho nko kugira ngo bajye bamwihera amafaranga yo kwishyura inzu n’amutunga.”

Akomeza avuga ko na we hari igihe aryamana n’abatinganyi kugira ngo agire icyo abavanaho cyane cyane ko ari abantu. Yagize ati “Ntakubeshye kubera ko njye mbikora ntabikunze ahubwo mba nikenereye kubakuraho amafaranga, uwo tugiye kuryamana biba ari ngombwa ko abanza akangurira inzoga cyangwa ’ibure’ kugira ngo mbanze ngire ’swing’ kuko ndi muzima ntatekereza kuryamana na we.”


Kera yitwaga Eric ubu asgigaye yitwa Clarisse

Bateye ukwabo kandi ntibasanzwe bitewe n’ubuzima biberamo. Bemeza ko ubusanzwe atari abatinganyi. Kwifuza kubaho neza no gukira mu gihe gito ni bimwe mu bituma baryamana na bagenzi babo bahuje ibitsina. Babanza kunywa ibiyobyabwenge mbere yo kuryamana n’abo bahuje ibitsina;

Bakunda cyane umuntu waberetse ko yabishimiye cyangwa wababwiye ko yifuza ko baba inshuti. Bmwe muri aba basore bemeza ko mbere yo kuryamana na bagenzi babo babanze bakanywa ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga kugira ngo byibuze bataza kumva ububabare.


Cyubahiro Eric wahinduye izina akiyita Clarisse

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ERIC USIGAYE YITWA CLARISSE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bikorimana Jean damascene3 years ago
    Nonese uyu muntu ni umukobwa c yangwa ni umuhungu? Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND