RFL
Kigali

Suede: Melyse Irankunda, amaraso mashya mu baramyi wubakiye urufatiro rwe ku munezero uri mu gakiza yakiriye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/12/2020 16:32
0


Melyse Irankunda yinjiye mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana, asohora indirimbo ebyiri zumvikanamo umunezero w’agakiza yakiriye kuva mu mwaka 2015 akiyemeza gusangiza abandi ibyiza Imana itanga iyo uyikoreye utizagamye.



Melyse Irankunda ubarizwa muri Suede yinjiranye mu muziki indirimbo ebyiri zirimo ‘Yaranyijije’ ifite iminota 05 n’amasegonda 08’ ndetse na ‘Garuka’ y’iminota 03 n’amasegonda 51’. Izi ndirimbo zombi zimaze ibyumweru ziri kuri shene ye ya Youtube.

Indirimbo ‘Yarankijije’ ndetse na ‘Garuka’ ziri kuri Album ye ya mbere yitwa ‘Igihe ni iki’. Zanditswe na Nikiza Bonfils zikorerwa muri Kenya na studio yitwa High Step TV.

‘Yarankijije ni indirimbo y’amashimwe no kugaragaza umunezero Melyse afite kubera ko yabashije kuva mu byaha agakorera Imana, ikamugira umwana mu rugo.

Ni indirimbo zumvikanisha ko ‘Kumenya Imana ari umunezero’. Ziherekejwe n’ibitekerezo by’abantu bavuga ko ari nziza, kandi ko zigizwe n’ubutumwa bukomeza abantu mu rugendo rw’agakiza batangiye. Zigakangurira abantu kuva mu byahaba, ahubwo bagakorera Uwiteka.

Mu mwaka wa 2015, ni bwo Melyse Irankunda yakiriye agakiza. Nyuma y’igihe kinini atazi icyerekezo, akaguru kamwe kari mu Isi akandi kari ku Mana. Ni ibihe asobanura ko byatumaga yibeshya ko ari umurarwa w’ingoma y’Imana ‘kandi atari ko biri’.

Yabwiye INYARWANDA, ko igihe kimwe Imana yamubwiye kuyikorera akava mu bubata bwa Satani. Ndetse ko hari n’umukozi w’Imana wari wabimubwiye mu mwaka wa 2013, ko agomba gukorera Imana atizigamye kugira ngo azabone ingororano y’ijuru.

Yagize ati “Igihe cyarageza Imana ihiga ubuzima bwanjye. Impa agakiza mpagarara ku Mama gusa. Ari nabwo butumwa ahanini Imana yambwiye kuvuga mu ndirimbo zanjye nzagenda nsohora.”

Uyu muhanzikazi avuga ko arajwe ishinga no gukora indirimbo zifite icyo zihindura ku buzima bw’abantu nk’uko Imana yamuhinduriye ubuzima.

Akomeza avuga ko akunda kuririmba ndetse ko abakozi b’Imana batandukanye bagiye basengera impano ye kugira ngo yaguke. Ati “Nakuze mfite impano yo kuririmba. Narabikunda cyane aho ndi ho mba ndi kuririmba. Abo dusengana barabizi ndetse bakunze kunsaba kubaririmba mu materaniro.”

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'GARUKA' YA MELYSE IRANKUNDA

Irankunda yavuze ko yinjiye mu muziki nyuma y’igihe Imana imuhamagarira kuyikorera. Ndetse ko kuva mu gihe cya Guma mu Rugo muri Gicurasi 2020, ari bwo yiyemeje gutangira urugendo rw’umuziki.

Yagize ati “…Hageze muri Gicurasi 2020 ijwi ryakomeje kunyongorera ngo igihe ni iki! Mbwirwa gufata indirimbo zose Imana insaba kuzikora, imbwira kunzanira uzikora, imbwira ngo uru ni rwo rufunguzo rukwinjira kubyo nagutumye.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko afite intego yo gukora indirimbo zihindura abantu. Ati “Intego yanjye mu muziki ni uko abantu bakumva ubutumwa bukubiyemo. Bagahinduka, bagakizwa neza, bakumva ko aho yankuye nabo ishaka kuhabakura.”

Akomeza ati “Mu myaka itanu ndashaka kubona ubutumwa ntanga bwaramamaye hose. Imigozi ya Satani iboshye abantu yaracikaguritse, basigaye bidedembya.”

Melyse yavuze nubwo urugendo rw’umuziki we rutangiye muri uyu mwaka wa 2020, ashaka kurwagura ku buryo ubutumwa azanyuza mu ndirimbo ze buzagirira akamaro umubare munini.

Melyse Irankunda abarizwa muri Suede ariko avuka mu gihugu cy’u Burundi mu muryango w’abana batandatu. Ni ubuheture. Amashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza byose yabyize i Burundi.

Muri Suede aho abarizwa muri iki gihe yahakomereje amasomo ajyanye no kwita ku bageze mu zabukuru. Ni umwe mu bayoboke b’Itorero Zion Temple ryo muri Suede. Ntarashinga urugo.

Indirimbo ya mbere kuri Album ye ya mbere yitwa ‘Ndugije ijwi nshingintahe’. Ivuga ku buzima bw’akazuyazi Imana yamukuyemo, aho atari azi niba ayikorera cyangwa yaratwawe n’iby’Isi.

Umuhanzikazi Melyse Irankunda ubarizwa muri Suede yinjiye mu muziki uhimbaza Imana

Mu mwaka wa 2015, ni bwo Melyse yakiriye agakiza yiyemeza gukorera Imana n'umutima we wose

Umuhanzikazi Irankunda yavuze ko umuziki we wubakiye ku gakiza yakiriye no gushishikariza abantu gukurikira Yesu

Melyse yatangiye gutegura Album ye ya mbere iriho indirimbo 'Garuka' na 'Yarankijije' yasohoye

Album ya Melyse Irankunda yayise 'Igihe ni iki' nyuma y'uko Imana imubwiye kuyikorera

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YARANKIJIJE' YA MELYSE IRANKUNDA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND