RFL
Kigali

Harimo inzongamubiri! CP Kabera yahishuye ko akurikira cyane Meddy anavuga ku ndirimbo 'Umunamba' na 'Saa Moya'-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:28/12/2020 14:24
2


Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, umwe mu bantu bavuzwe cyane ijwi rye rikumvikana kenshi muri uyu mwaka wa 2020 bitewe n'icyorezo cya Covid-19, avuga ko ari mu bakurikira imyidagaduro n'abahanzi batandukanye hano mu Rwanda.



Mu kiganiro cy'imyidagaduro "Sunday Choice Live" cya ISIBO TV gikorwamo na Phil Peter, Irene Murindahabi na Iradukunda Moses, CP John Bosco Kabera yagarutse kuri byinshi, yibanda ku gukangurira abantu kwirinda icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi kikaba kimaze gutwara ubuzima bwa benshi. Yavuze ko akazi kajyanye n'umutekano akamazemo imyaka 30 kuko yagatangiriye mu Ngabo z'u Rwanda aho yari afite ipeti rya Majoro (Major). Igisirikare yakibayemo kuva mu 1990 kugeza mu 2009.

Victims of Police excessive force will get justice – RNP | The New Times |  Rwanda

CP Jean Bosco Kabera umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda

Muri ibi bihe bya Coronavirus ijambo "Guma mu rugo" ryafashe indi ntera bituma CP Kabera avugwa cyane mu itangazamakuru ugereranije no mu myaka yatambutse. Yewe haje no gukorwamo indirimbo ivugwamo ijambo yavugaga kenshi: "Guma mu rugo". Abantu benshi baba bibaza niba CP John Bosco Kabera hari abahanzi akunda anakurikira ku mbuga nkoranyambaga. Mu kiganiro yakomoje ku kijyanye n'abahanzi.

Ku bijyanye na muzika CP John Bosco Kebera ati: "Kare nahoze ndeba mu bahanzi dufite hano mu Rwanda, nakoze list y'abahanzi 24, ndeba abantu babakurikirana, hari abafite ibihumbi 600, abafite ibihumbi 400, ibihumbi 150, ni benshi cyane, nahoze mvuga nti 'buriya iyo haba indirimbo yasohotse ivuga ku gapfukamurwa, ufite abo bakunzi ibihumbi 600 wenda bari kubyumva ntibabe muri ba bandi dufata, iyo haza kuririmba 'uguhana intera' cyangwa gukaraba intoki kenshi akurikirwa n'abantu wenda nk'ibihumbi 400 urumva ko abo bantu bari kubyumva nabo neza bakaba babikora".

Meddy azaririmba muri East African Party – IMVAHONSHYA

Meddy ari mu bakurikirwa ku mbuga nkoranyambaga na CP JB Kabera

Yabwiwe ko hari uwaririmbye indirimbo Saa Moya, CP Kabera ati: "Iriya irazimije kandi irimo ibijyanye n'inzongamubiri cyane....Abahanzi turakorana cyane mu buryo buzwi, twarakoranye muri gahunda ya 'Gerayo Amahoro' abahanzi ibyo bahanga binyura mu bitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga urumva rero ndanabakurikira. Indirimbo "Umunamba" igisohoka narayumvise, Meddy ndakumurikira cyane..". CP Kabera arasaba Abaturarwanda gukomeza kwirinda Covid-19  bubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo kiri kwiyongera cyane, bityo bakaba badakwiriye kwirara.

REBA HANO IKIGANIRO CP JEAN BOSCO KABERA YAGIRANYE NA ISIBO TV







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Twizeyimana Francois Xavier 3 years ago
    Ibyo Afande avuga ni byo rwose.Abahanzi bajye bibuka no kuririmba ku bihangayikishije rubanda n'uko byabonerwa umuti.Naho kuzimiza se!Ibiririmbwa byubaka iki mu babyumva?
  • Tuyizerimana@ jd3 years ago
    Yihangane





Inyarwanda BACKGROUND