Kigali

Nzaramba Olivier wabaye 'Manager' wa The Ben na Kitoko yibarutse impanga z'abana 3 nyuma y'imyaka 12 yari amaze ategereje urubyaro

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/12/2020 12:11
3


Olivier Nzaramba wahoze ari umujyanama (Manager) wa Kitoko na The Ben ndetse wanafunguye akabyiniro ka “Black and White” kari gakomeye muri Kigali, nyuma akaza kwakira agakiza, kuri ubu we n'umugore we bari mu byishimo bikomeye batewe no kwibaruka impanga z'abana batatu nyuma y'imyaka 12 bari bamaze bategereje urubyaro.



Umunyarwenya Mugisha Emmanuel (Clapton Kibonge) akunze kuvuga ngo "Iyo Imana igukerereje iragutegera", ni ibintu avuga wumva atera urwenya aho aba ashaka gusobanura ko igihe umuntu atinze gusubizwa n'Imana, iyo igisubizo kije kimugeraho mu gihe nyacyo cyagenwe n'Imana, kuri ubu rero byabaye impamo ku muhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Nzaramba Olivier wari umaze imyaka 12 ategereje urubyaro, none Imana ikaba imuhaye imfura z'abana batatu.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukuboza 2020, Olivier Nzaramba yandikanye amashimwe menshi ku Mana yamuhaye umugisha w'abana batatu b'impanga. Ati "Mbere y'uko uyu mwaka washaririye benshi urangira, ndashaka gushima Imana iri hejuru y'ibigeragezo n'inzitane. Njye n'umugore wanjye, tumaze imyaka 12 tubana, nta mwana twari dufite ariko twakomeje gutegereza twihanganye kuko nzi ko ari Imana y'urukundo kandi yo kwizerwa. "


Nzaramba n'umugore we hamwe n'abana babo batatu b'impanga

Nzaramba yakomeje avuga ko Imana yamuhaye abana batatu b'impanga, abahungu babiri n'umukobwa umwe, babonye izuba kuwa 10 Ugushyingo 2020. Yavuze ko yatinze gutangariza abakunzi be iyi nkuru nziza bitewe n'uko yari ahugiye cyane mu gushima Imana yamukoreye ibirenze intekerezo za muntu. Yasabye abantu gukomeza kwiringira Imana kuko idashobora kubatererana. Yunzemo ati "Ntiyakwibagiwe, ntizabikora, izasohoza icyo yagusezeranyije, kuko ni Imana yo kwizerwa."

Mu bantu bishimiye cyane iyi nkuru harimo The Ben washyize utumenyetso tw'umutima ahatangirwa ibitekerezo mu kugaragaza ko yakozwe ku mutima n'iyi nkuru nziza. Nzaramba yahise asaba The Ben kumusura akareba abana Imana yamuhaye. The Ben yahise amusubiza ko vuba cyane amugeraho akareba aba bana b'umugisha udasanzwe kuko ari inkuru imushimishije cyane. The Ben ati "Vuba cyane ndaje. Ndishimye cyane muri aka kanya".

Nzaramba Olivier w'imyaka 45 aba mu Bwongereza ari naho yakirijwe akaba ari umukristo mu itorero rya Zion Temple London. Ni umuhanzi akaba n’umuririmbyi wa Azaph London. Olivier Nzaramba wahoze ari Manager wa The Ben, aherutse kubwira InyaRwanda ko yafashe The Ben ubwo yari amaze gutandukana na Tom Close atangiye gukora umuziki ku giti cye. Avuga ko yafatanyije na The Ben mu gitaramo yakoreye muri Petit Stade ntikibashe kurangira-igitaramo cyavuzweho cyane hano mu Rwanda.

Nyuma yo kwakira agakiza akirundurira mu Mana, Nzaramba Olivier mu mwaka wa 2014 yahise yinjira mu muziki wo gusingiza Imana, kugeza ubu akaba amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo; Icyubahiro ni icyawe (imaze imyaka 6), Impalakazi, Nimuze, Ganza, Ushimwe, Inanga, Umunsi umwe, Fire Ft Jean Paul Samputu, Uwiringiye, Humura na Arakomanga imaze amezi atatu iri hanze.


Ubutumwa bw'ishimwe Nzaramba Olivier yanyujije kuri Instagram


Nzaramba hamwe n'umugore we bateruye abana babo b'impanga


Nzaramba Olivier yahoze ari Manager wa The Ben na Kitoko


Nzaramba avuga ko Imana yamukoreye ibikomeye


Nzaramba arashima Imana mu buryo bukomeye

REBA 'ARAKOMANGA' INDIRIMBO NSHYA YA NZARAMBA OLIVIER







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Grace2 months ago
    Birenze ubwenge bw'umuntu uretse ubw'Imana ishobora byose.thank you God for this extremely blessing. I'm so excited.
  • Jus2 months ago
    Yooo mana ishimwe,kandi wubahwe cyane.ndishomye ko usubiriza igihe
  • Aimerine2 months ago
    Imana yarakoze cyane,


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND