RFL
Kigali

Ibitaramenyekanye ku ikorwa rya 'Worokoso' ya Marina: Yasonzeye muri studio asinzirira mu ntebe

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:28/12/2020 7:50
0


Marina aganira na Julien Bmjizzo wafashe amashusho ya 'Worokoso' hari byinshi byagiye hanze bitari byaravuzwe mu gihe yasohokaga birimo kuba umushinga wayo waratangiye mu 2019.



Mu gusobanura byimbitse 'Worokoso',  Marina ahera ku gisobanuro cy’izina yahaye indirimbo 'Worokoso' aho avuga ko rikomoka mu Kigande bikaba bisobanura amagambo cyangwa se ibihuha, amateshwa, amanjwe. Ati: ’’Worokoso nari nsanzwe numva abantu barikoresha noneho ndarikunda nsanga bihuye n’ibintu nari ho ndirimba icyo gihe”.

Ubutumwa buri muri worokoso ya Marina busa n’ubukebura abantu bacira imanza abandi bitewe n’imyitwarire bagaragaza muri sosiyete kubera akazi runaka umuntu aba akora. Ati:’’Hari igihe dukora ibintu bihabanye na twe ba nyabo kubera akazi n’ubuzima”.

Marina kuva yatangira urugendo rwa muzika yaravuzwe karahava

Mu ndirimbo 'Worokoso' yashyize hanze, yagarutse ku byo yanyuzemo byose kuva yakwamamara kugeza ubu aho we yivugira ko yagiye avugwaho ibintu byinshi bitamunejeje n'ubwo uwanze kuvugwa yaheze mu nda ya nyina wa mugani wa ya ndirimbo ya Rolilo (Bime amatwi). Ati:’’Bagiye bamvuga ibintu bitandukanye rimwe na rimwe bitari nabyo’’.

Indirimbo 'Worokoso' yanditswe na Marina ariko hari abamuhaye ibitekerezo barimo na Gahunzire Aristide n’abandi bari muri studio ubwo yakorwaga.

Marina inzara yaramuriye birangira asinziririye mu ntebe zo muri studio. Ati:’’Nasinziririye muri studio kubera ikibazo cy’inzara’’. Marina wavuye mu rugo atariye kubera akazi kenshi yari yahuye nako amasaha yo kujya muri studio aramufata yageze ubwo yumva intege ziracika birangira asinziririye muri studio ibintu afata nk’ibisekeje.

Julien wafashe amashusho ya Worokoso iyo asobanura urugendo rwo gufata iyo ndirimbo agaruka ku  buryo Marina ubukonje bwo mu Bubiligi bwamugoye. Ati: ’’Marina yarandakaje man nanashatse kumubwira nabi ngeze aho ndamwihorera kuko buri kanya yajyaga mu modoka ahunze ubukonje’’.

Hari aho bafatiye amashusho babuzwa kuyafata ariko kuko uwo Julien yari afite uburenganzira yirengagije uwababujije gufata amashusho akomeza akazi. Hari umunyamakuru ukorera CNN ufite ibyo avuga kuri Marina iyo indirimbo itangiye. 

Julien avuga ko amusaba ko yabikora akamwandikira abanza kumuseka ariko nyuma yamwoherereje inyandiko z’ibyo ashaka aramuseka. Impamvu yo kumuseka ngo ni uko bitari ubunyamwuga ndetse yanamusabye ko bagirana amasezerano asinye mu kwirinda ko ibyo wa munyamakuru azavuga bitazakoreshwa mu zindi nyungu.

KURIKIRA IKIGANIRO WIYUMVIRE UBURYO 'WAROKOSO' YAKOZWE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND