Ngabo Jobert Medard (Meddy) mu bihe bitandukanye yagiye ashyira hanze amafoto yagiranye urugwiro n’umukunzi we Mimi anaherutse kwambika impeta iteguza kubana akaramata nk'uko yabiririmbye. Abakurikiranira hafi umuziki we banemeza ko guhitamo umukunzi bakabana bishobora kumubera umugisha akarushaho gutera imbere.
Iyi foto yayishyize kuri Facebook ye abamukunda bamwifuriza ahazaza heza ndetse yanayigize 'profile'
Umukobwa watwaye
uruhu n’uruhande rwa Meddy yitwa Sosena Afesa
[Mehfire] Mimi. Mu 2018
ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo kiruta ibindi cya EAP cyanitabiriwe n’abakomeye
barimo abaminisitiri nka Busingye Johnston (Minijust), Nyirasafari Esparance
icyo gihe yayoboraga (Minispoc) na Uwihanganye Jean de Dieu wari umunyamabanga wa
Leta muri MININFRA, Meddy yateye agahinda benshi bari bazi ko
azabatoramo umwe bakabana maze ashyira ku iherezo ku bibazaga uwo yaririmbye mu
ndirimbo 'Ntawamusimbura'.
Meddy ku ya 18 Ukuboza
mu 2020 yambitse impeta umukunzi we wanatunguwe cyane dore
yari yifitiye umunsi w’isabukuru ye atakekaga ko yakwambikwa
impeta. Iyo urebye kuri Facebook ya Meddy ifoto iheruka imugaragaza ari gusomama
byeruye na Mimi ndetse iyo foto munsi hari bamwe mu bamukunda bamwifuriza
kuzahirwa n’urugo kandi biteze ko azanarushaho gutera imbere mu bikorwa bye bya
muzika.
Meddy yatangiye umuziki mu 2007 ku ndirimbo 'Amayobera'
Meddy ubwo yarimo asoza amashuri yisumbuye nibwo yakoze indirimbo 'Amayobera' ikamamara ariko abantu batazi nyirayo. Yigeze kuvuga ko hari igitaramo yagiyemo aziko ari busange kitabiriwe aza gutungurwa no gusangayo abantu mbarwa kuko yari afite iyo ndirimbo gusa nta zindi afite.
Icyakora kuva Meddy yamenyekana kugeza ubu
abakurikiranira hafi uregendo rwe rwa muzika bemeza ko atajya abatenguha kandi
ko indirimbo ze zarenze imibibi z’u Rwanda ziramamara kugera muri Nigeria aho
bamwe mu bahanzi bafite amazina baba bifuza gukorana na we indirimbo ndetse
bakanumvikana mu bitangazamakuru basubiramo indirimbo ze ijambo ku rindi. Afite
indirimbo 'Slowly' iri mu zarebwe cyane kuri shene ye You Tube dore ko imaze
kurebwa n’abarenga miliyoni 41 mu myaka itatu imaze isohotse.
Nta nkuru z’urukundo
zigeze zivugwa kuri Meddy dore ko na we kuva mu 2017 yagiye asobanura ko
yatangiye gushaka uwo yaterata byazacamo bakabana. Meddy aramutse akoze ubukwe
akabana na Mimi yaba agiye mu mibare y’abandi bahanzi b'ibyamamare bafashe icyemezo
bagashinga ingo barimo Tom Close, Butera Knowless, Alpha Rwirangira, Safi
Madiba, Riderman n’abandi.
Inkuru wasoma bifitanye isano
Meddy yateye ivi yambika impeta y'urukundo umukunzi we ku isabukuru ye y'amavuko
Meddy n'umukunzi we Mimi
TANGA IGITECYEREZO