RFL
Kigali

Producer Element wegukanye igihembo cya 'Best producer' ni muntu ki?

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:28/12/2020 8:34
1


Mugisha Fred Robinson wamamaye nka Producer Element yegukanye igihembo cy’utunganya indirimbo wahize abandi mu 2020 mu bihembo bya Isango na Muzika Awards. Ku myaka 20 mu ndirimbo 10 ziba zigezweho aba afitemo izirenze imwe.



Producer Element wivugira ko uyu mwaka wabaye uwo kugera ku bintu yatekerezaga ko azabigeraho mu myaka 5 iri imbere, amaze guhabwa igihembo, mu ijambo rito yasobanuye ko iyo arebye asanga amaze gukora ku ijanisha rya rimwe ku buryo umwaka utaha aribwo abantu bakwiriye kumwitega kurusha uyu urangiye. 

Atwaye igihembo yari ahanganiyemo na Ishimwe Clement nyiri Kina Music, Bob Pro, na MadeBeat. Mike Karangwa wari uyoboye ibirori yavuze ko yarebye ibigwi bya Element agasanga byaherukaga ba Producer Jay P na Paster P. Indirimbo enye mu 10 zifite amashusho meza mu 2020 twabagejejeho uyu musore yazishyizeho ibiganza.

Ku buhanga bwe no kuba agezweho avuga ko na we ari Imana yabyikoreye kuko nta kindi kintu yavuga abikesha. Kuba umuziki nyarwanda wagera ku ruhando mpuzamahanga uyu musore w'imyaka 20 y'amavuko asobanura ko hakwiriye gushyira imbaraga mu gukora indirimbo ziteza imbere umuco nyarwanda ku buryo uzajya yumva izo ndirimbo azajya ahita amenya ko ari iz'abanyarwanda.

Element uvuka i Karongi amaze kwamamara i Kigali

Element yavukiye mu Karere ka Karongi mu ntara y'Iburengerazuba kuri ubu ari ku rutonde rw’abatunganya indirimbo bamamaye ndetse banahiriwe na 2020 n'ubwo hari abavumira ku gahera uyu mwaka bitewe n'ibizazane byabaye bizanywe na Covid-19. 

Mugisha Fred Robinson ariwe Producer Element, ni imfura mu muryango w’abana bane. I Karongi niho yize amashuri abanza ndetse no mu yisumbuye yigaga ariho ataha. Yarangije amashuri yisumbuye mu 2018 muri ‘MPC (Maths, Physics and Computer Science)’.

Element yaje kuba umuhanzi

Nyuma yo kurangiza amashuri mu 2018, Element yaje kugana Country Records nk’umuhanzi ushaka gukoresha indirimbo. Iki gihe Producer Iyzo yamukoreye indirimbo y’ubuntu kubera ko yari yakunze imiririmbire y’uyu musore.

Iyi ndirimbo yakoze ntabwo yigeze ayisohora, impano ye yari yakunzwe muri Country Records yatumye asabana n’ubuyobozi bwayo. Usibye kuririmba byari byamujyanye, yanaberetse ubuhanga afite mu gucuranga no gukora imidundo y’indirimbo (Beat).

Nyuma yo gukora iyi ndirimbo, bakanakunda imiririmbire ye, Element yaje gutaha yisubirira i Karongi mu rugo. Nyuma y’iminsi Nduwimana Jean Paul uzwi nka Noopja, Umuyobozi wa Country Records yaje gushaka uko yafasha umuhanzi mushya yari yabonyemo impano ikomeye.

Element waririmbaga Afrobeat yagarutse i Kigali yiyemeza gukora umuziki, mu mezi ane yakozemo indirimbo nyinshi icyakora zitarangiye. Gusiragizwa kenshi mu ba producer batandukanye byatumye uyu musore wari ufite impano mu gukora no gutunganya indirimbo z’abahanzi afata icyemezo cyo kwinjira muri uyu mwuga.

Mu 2019 Element yatangiye gutunganya indirimbo mu buryo bweruye

Mu 2019, Element avuga ko yakundaga kuba ari muri studio akora imidundo y’indirimbo zitandukanye ariko ataragira abahanzi akorera. Nyuma yaje gufata icyemezo cyo guhamagara Bruce Melodie ngo amukorere indirimbo. Icyakora ntabwo uyu muhanzi yabashije guhita abyumva.

Ati “Nashatse nimero ndamuhamagara mubwira ko mfite ibintu nakoze kandi numvaga yakoramo indirimbo nziza, namusabye kuza yakumva abikunze tugakorana. Icyo gihe ntabwo yongeye kunsubiza bituma ntekereza ko yabisuzuguye.”

Bruce Melodie yaje kujya kureba uyu musore banahise bakorana indirimbo (Itarasohoka), imikoranire yabo itangirira aho. N'ubwo yari amaze gufatisha Bruce Melodie, Element yari atarakorera umuhanzi ukora injyana ya kinyafurika kandi ariwo muziki akunda. Yahisemo guhamagara Uncle Austin nawe bakorana indirimbo ya mbere gutyo.

Nyuma y’igihe kitageze ku mwaka atangiye gukora indirimbo z’abahanzi, kuri ubu akaba ari gukorana n’abahanzi bakomeye we asanga ari amahirwe akomeye yagize, ndetse ntanatinya guhamya ko ari Imana yamuhaye umugisha.

Usibye gukorana n’abahanzi bakomeye bo mu Rwanda, Element kuri ubu muri studio afite indirimbo ari gukorana n’abahanzi bakomeye bo hanze y’u Rwanda nka Sheebah Karungi, Ykee Benda n’abandi benshi barimo n’abo muri Nigeria bakunze uko akora.

Producer Element, ni umwe mu bakora bakanatunganya indirimbo bagezweho muri iyi minsi bitewe n’izo yakoze ziri kubica bigacika.

Yakoze nyinshi mu ndirimbo zigezweho muri iki gihe nka; Henzapu ya Bruce Melodie, Kola ya The Ben, Kao ya Kevin Kade, Micro ya Davis D, Saa moya ya Bruce Melodie, Care ya Emmy, Ku mutima ya Uncle Austin, Mpa formula ya Juno Kizigenza n’izindi nyinshi.

Producer Element w’imyaka 20 y’amavuko afite ibyo yihariye ugereranyije n’abandi bakora uwo mwuga. Yiyiziho gukora ibintu bikarangira ari yo mpamvu abahanzi muri iyi minsi bari kumugana bitewe n’uko hari umuco mubi wari warimakajwe wo gusiragiza abahanzi bagahora birirwa kuri za studio bategereje aba producers.

Hari abahanzi bamugoye n’abo yakoreye bikoroha

Element asobanura ko umuhanzi Davis D ari mu bamugoye mu gihe cyo gufata amajwi (audio recording) avuga ko abahanzi barimo Bruce Melodie na Davis D batajya bapfa kwmera ko indirimbo zabo zijya hanze ku buryo bworoshye kuko baba bifuza ko ibihangano byabo bijya hanze bigakundwa. 

Ati:”Usanga dukora uyu munsi ejo akagaruka akambwira ngo twongeremo utundi tuntu ariko ni byiza kuko biba biri mu nyungu zacu twese”. Muri rusange asobanura ko abahanzi bakora injyana ya Hip Hop ari bo batajya batinda muri studio. Yibuka neza ko indirimbo yahuje Papa Cyangwe (King Lewis) na Igor Mabano, uwo muraperi yakoresheje iminota itarenze 30.

Umuntu ufite impano yo gutunganya indirimbo aramutse yegereye Element yamugira inama ndetse byaba ngombwa akaba yamwohereza kubyiga. Element yifuza gushyira itafari rye mu ruganda rwa Muzika ku buryo abantu bazajya bamwibukira ku bikorwa azaba yarakoze. Element nta gitungurwa no kuba akora indirimbo zikamamara. Ati: ’’Mbere nakoraga za Henzapu nkumva birarenze ariko ubu byabaye itegeko indirimbo zose nkora zigomba kumenyekana”.

Hari igihe abatunganya indirimbo bajyaga baririmbira abahanzi chorus ariko we nubwo azi kuririmba asanga atabikora kuko abona ko bitagezweho ahubwo yafasha umuhanzi ku buryo bwose ariko ntiyakwemera kuririmba mu ndirimbo zabo. 

Element asanga abanyarwanda bamaze gukunda indirimbo zábanyarwanda ku buryo ari ibintu byo kwishimira ariko abasaba kurushaho kugira urukundo rw'umuziki nyarwanda kuko ari yo ntwaro yo kuwugeza ku ruhando mpuzamahanga. Element asaba abafite aho bahuriye númuziki kurushaho kuwuteza imbere. 

Umwaka wa 2020 uragana ku musozo Element yizeza buri wese wamumenye ko ibikorwa byivugira bikiri kuza kandi ntazabatenguha. Element ashimira Noopja wizereye mu mpano ye, amugereranya nka se wa kabiri ndetse asobanura ko amwitaho cyane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nijimbere ezechiel2 years ago
    ndakunda elementi prodice





Inyarwanda BACKGROUND