RFL
Kigali

Uri umwamikazi- The Ben avuga kuri Rema Namakula nyuma yo guhurira mu ndirimbo 'This is love'

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:27/12/2020 16:50
0


Nyuma y'uko igiye hanze The Ben yishimiye indirimbo 'This Is Love' yahuriyemo n’umuhanzikazi wo muri Uganda, Rema Namakula maze amwita umwamikazi.



Iyi ndirimbo nyuma y'uko igiye hanze The Ben yagaragaje ko yayishimiye cyane maze yita Rema Namakula bahuriye kuri uyu mushinga umwamikazi. Anyuze kuri konti ye ya Instagram, yanditse agira ati ”This Is Love n’ambutiyaje mpaka”. 

Yakomeje avuga ko Rema Namakula ari umwamikazi ndetse yongeraho ko amashusho y’iyi ndirimbo ajya hanze vuba. Yashyize andi mashusho ku rukuta rwe ari kumwe n’uyu muhanzikazi baririmba agace gato kuri iyi ndirimbo mu buryo bwa live maze ayaherekeza amagambo agaragaza ko muri iyi ndirimbo baguye urukundo hirya no hino ku isi.


The Ben yise umwamikazi Rema Namakula 

Iyi ndirimbo imara iminota itatu n’amasegonda mirongo itatu. Yakozwe na Producer Nessim uri mu bagenzweho muri iki gihe muri Uganda. Yakoze indirimbo nyinshi muri uyu mwaka zakunzwe cyane zirimo n’iyitwa MUNDA AWO ya B2C n’izindi nyinshi.

“This Is Love” iri kuri shene ya Youtube y’umuhanzikazi Rema Namakula. Imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi mirongo icyenda na kimwe. Iyi ndirimbo igizwe n’amagambo yuje imitoma. Bombi bumvikana baririmba amagambo asize umunyu. 

The Ben hari aho agira ati "Sinshaka kugusiga ndashaka kuguha umwanya". Rema nawe umwikiriza mu jwi rihebuje amubwira ko ari umukunzi we ndetse akamusaba kumuhora iruhande. Ukurikije umuriri wayo wakumva ikoze mu njyana ya Afro zouke. Rema Namakula nawe ni umuhanzikazi uhagaze neza muri Uganda wamamaye mu indirimbo nyinshi nka Gutuja yakoranye na B2C n’izindi nyinshi.


Rema Namakula

REBA HANO AMAGAMBO AYIGIZE YUJE IMITOMA

Yeah yeah yeah
Hmmmm

This is love yeah
Love (Oooh yeah)
I feel like am loosing you
You should not
I forever wanna be with you (You)

Eeh! oya singusika eeh
Baby I wanna give you some time time
My my sweet mutima yeah
Baby come closer yeah

Eeh! oya singusika eeh
Baby I wanna give you some time time
My my sweet mutima yeah
Baby come closer yeah

Aiwe lover
Aiwe aiwe lover lover lover
Iyudiyee yeah (Ooh yeah)
Liboza nawuli (Bunabaruke yeah yeah)

Give me love, give me love (Give me love)
Give me more and more
Give me more and more
Follow you, follow you
I will be your protector

Yegwe mukwano
I'll be always by your side
Kuvajjo nkulizze
Bandi wait until you come

Give me love, give me love
Give me more and more
Give me more and more
Nange nge sobora


 This is love yeah, love

I feel like am loosing you

You should not
I forever wanna be with you (You)

Oyasingusika
Baby I wanna give you some time time
My my sweet mutima yeah
Baby come closer yeah

Yeah, oyasingusika
Baby I wanna give you some time time
My my sweet mutima yeah
Baby come closer yeah

I swear to God never found this kind of love
You're my baby you're my telephone
Ndashaka panadol yeah
Kubangu numukwano mungi baby

Give me love, give me love
Give me more and more
Give me more and more
Follow you, follow you
I will be your protector

Uuuuh nkoraho nkoraho
Ibyanjye byose ni byawe
Nimekuchaguwa wewe

This is love (Ooh yeah) Love (yeah)
I feel like am loosing you
You should not
I forever wanna be with you (You)

Oooh, oya singusika eeh
Baby I wanna give you some time time
My my sweet mutima yeah
Baby come closer yeah

Yeah, oya singusika eeh
Baby I wanna give you some time time
My my sweet mutima yeah
Baby come closer yeah

Oooh, oya singusika eeh
Baby I wanna give you some time time
My my sweet mutima yeah
Baby come closer yeah

REBA HANO INDIRMBO THIS IS LOVE YA THE BEN NA REMA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND