RFL
Kigali

Lion Gaga mu minsi ya Noheli yerekanye uburyo u Rwanda ari icyitegererezo mu mahanga mu ndirimbo nshya "Intare"

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:27/12/2020 20:23
0


Umuhanzi Lion Gaga umwe mu bari kwandika izina mu ruhando rwa muzika Nyarwanda, muri iyi minsi mikuru ya Noheli yashyize hanze indirimbo nshya yise "Intare" irimo amagambo meza asingiza u Rwanda no kwerekana uburyo ari igihgu cy'icyitegererezo mu mahanga.



Lion Gaga uherutse gukora amashusho y'indirimbo ye yitwa "Uhoraho" abantu bagatungurwa uburyo yagaragaye abambwe ku musaraba nka Yezu Kirisitu, nyuma yo gusohora indirimbo "Intare" yaganiriye na InyaRwanda ahamya ko ari Noheli yashatse guha Abanyarwanda bumva iyo ndirimbo nk'umuntu ukunda igihugu cye cyamwibarutse.


Mu gusobanura impamvu indirimbo yayise "Intare" yavuze ko ari ibintu bizwi ko Intare ari igishushanyo cyerekana imbaraga no kutavogerwa ahantu hose. Lion Gaga yagize ati "Urabona ni ukwerekana u Rwanda rwa none. Amahanga yose yiyambaza u Rwanda mu bufasha mu kugarura amahoro aho yabuze:

Imana nayo yahaye umugisha u Rwanda n'abanyarwanda. Intare rero ni ikimenyetso gitanga ubutumwa bw'ubutwari. Intare iba itinyitse, itisukirwa, ikaba izwiho gukomera, niyo mpamvu uzabona ushaka kwerekana ko akomeye akoresha ikirango cy'Intare".

Umuhanzi Lion Gaga akomeza avuga ko ashima uburyo u Rwanda rumaze kwiyubaka rukabera urugero rwiza amahanga, amahoro agasagamba, umutekano no gukundana nk'abasenyera umugozi umwe.

KANDA HANO WUMVE  INDIRIMBO "INTARE" YA LION GAGA 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND