RFL
Kigali

Kanye West yashyize hanze Album nshya mu buryo butunguranye

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:27/12/2020 12:00
0


Kanye West yashyize hanze Album nshya yageneye abakunzi be muri iyi minsi mikuru ya Noheli. Kenya West w’imyaka 43, iyi album ye yise Emmanuel yayishyize hanze kuri Noheli.



Imara iminota 12 ikaba igizwe n’indirimbo 5 zivuga ku buntu n’urukundo rw’Imana. Hari ho iyitwa Riquiem Aeternam, O Mira Nox, O Magnum Mysterium, Purer ndetse na Gloria. Korali ye Sunday Service Choir yagize uruhare runini cyane kuri iyi Album. Uyu muzingo yavuze ko yawushyize hanze mu rwego rwo kwizihiza Noheli. Ati”N’ukwizihiza ivuka rya Yezu umukiza”.

Kanya West washyize hanze Album (EP)

Yakomeje avuga ko yahisemo kuyita Emmanuel kuko Imana Iri kumwe natwe. Magingo aya ushobora kuyibona kuri Spotify, ndetse no kuri Apple Music.

Album ye yise Jesus Is Born yashyize hanze kuri Noheli umwaka ushize yarakunzwe cyane ndetse inaza ku mwanya wa kabiri kuri USA Billboard chart muri Album za Gospel zakunzwe cyane.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND