Umuhanzi wo muri Nigeria,Oluwatosin Ajibade wamamaye kukazina ka Mr Eazi yahuye n'uruva gusenya yibwa Mudasobwa na terefone ubwo yari yatembereye mu mujyi wa Accra muri Ghana maze asaba Perezida w'iki gihugu ubufasha bwo kureba uburyo yagarurirwa ibyo yibwe.
Mr Eazi, icyamamare muri Nigeria, yari yarafashe uruzindo muri Accra, yibibwa mu mujyi rwagati n'abajura yayobewe, uyu muhanzi yahise ahamagarira,Perezida wa Repubulika wa Ghana, Nana Addo Dankwa Akufo-Addo kumufasha kugarura ibikoresho bye mu maguru mashya agategeka abashinzwe imitekano mu mihanda n'abandi bagafata abajura.
Mu buryo bwo kumenyekanisha ko ahuye n'ikibazo, Mr Eazi, yarebye uburyo agera ku rukutwa rwe rwa Twitter maze agenera ubutumwa bw'akababaro ,Perezida, Nana Addo Dankwa Akufo-Addo. mu magambo y'uyu muhanzi, yagize ati " "Nyakubahwa ,NAkufoAddo umeze ute muri iki gitondo? Ndangije Gusenga numva nakugezaho icyifuzo n' ibitekerezo ko Mudasobwa yanjye na terefone byibwe n'aba Shapiro(Amabandi). Nk'umuyobozi mukuru Nyamuneka bwira abahungu bo kumuhanda gukora ibishoboka bagarure ibyanjye Nyakubahwa! Ndakwizeye".
Uyu muhanzi Mr Eazi, ari mu bahanzi bakundwa cyane, doreko ubwo aheruka mu Rwanda mu mwaka wa 2017 mu gitaramo yakore i Kigali, Abanyarwanda berekanye urukundo rwinshi kuri we.
Mr Eazi , ari mu bahanzi bakomeye muri Afurika
TANGA IGITECYEREZO