RFL
Kigali

Lick Lick ni we wanyinjije mu muziki-Yvanny Mpano agaruka ku rugendo rwa muzika

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:27/12/2020 19:46
0


Yvanny Mpano umaze kugira igikundiro ku bw’indirimbo ziba zirimo imitoma inyura imitima y’abaroshye ubwo yari yatumiwe mu kiganiro n’umunyamakuru ariko akanamwibwirira ko we n’umugore we bakunda ibihangano bye yagarutse ku nzira yanyuzemo muri muzika kuva mu 2012.



Iyo asobanura uburyo yatangiye umuziki avuga producer Lick lick wabaye ikiraro cy’abahanzi bakomeye mu Rwanda ari we wamubereye umugisha mu 2012 ubwo yateguragaga amarushanwa noneho akayatsinda akabona kuririmba bwa mbere muri uwo mwaka.

Umunyamakuru Jean Lambert Gatare akaba n’umuyobozi w’ibiganiro ku Isango Star (Program manager) mu kiganiro kidasanzwe kiswe Special Christmas yari yacyakiriye abwira Yvanny Mpano ko amukunda birenze uko yabyiyumvisha kandi ko n’umugore we amukunda byimazeyo.

Gatare ati: ’’Warakoze kumbera umugisha waririmbye indirimbo’ ’Ndabigukundira’’ wagira ngo ninjye waririmbaga neza’’. Yabajije Yvanny Mpano niba yararimbye Gatare undi amusubiza ko akunze guhura n’abantu benshi bafashishijwe na ya ndirimbo twavuze hejuru ariko nta muntu n’umwe yigeze aririmba ahubwo buri wese yisangamo.

Yvanny Mpano Lick Lick yamubereye umugisha mu 2012

Ati:’’ahhh haciyemo imyaka ntabwo ari mikeya, mu 2012 ndagije amashuri yisumbuye Lick Lick yari mu bakemurampaka mu irushanwa ryitwa Talent Detection’’. Akomeza avuga ko Lick Lick ari we wamwinjije muri studio. Nyuma ibibazo birimo amamikoro byaramugose abura uburyo bwo gukomeza umuziki.

Irizaba imbuto ntiribora

Mu 2013 yaje kwitabira amarushanwa yo kujya kwiga umuziki ku ishuri rya Nyundo ubu risigaye rikorera i Muhanga. Yaratsinze aba umwe mu bagomba kuhiga imyaka itatu asoza amasomo mu 2017. Mu 2018 nibwo yagarutse mu muziki ku buryo bweruye. Hari abo mu muryango batumvaga ibyo arimo. Ati:’’Muri famille bajyaga bambaza amaherezo y’umuziki nkora bikanyobera’’. Mu muryango we ntabwo bari bazi ko byazamutunga kuko babonaga ntaho byerekeza.

Yvanny Mpano ubu atunzwe n’umuziki.

Uyu musore ukunze gutumirwa mu birori birimo ubukwe avuga ko nta muhanzi runaka afatiraho urugero ahubwo akunda ibihangano muri rusange. Icyokora yakuze akunda kumva abahanzi baririmba igifaransa(slow francaise) ndetse na Kidumu Kibido ari mu bo yakuze akunda kumva.

Covid-19 yamugizeho ingaruka

Yvanny Mpano ati:’’Covid-19 muri rusange yatugizeho ingaruka ariko kuri twe abahanzi birakaze kuko dukora kubera twahuye n’abantu mu birori’’. Mpano arota kuba umuhanzi w’icyamamare kandi akunguka abafana benshi. Umwaka utaha wa 2021 azasohora umuzingo(album) we wa mbere.

Kurikira ikiganiro yavugiyemo ko azasohora album mu 2021

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND