RFL
Kigali

Lin Qi wari umuherwe akaba n'Umuyobozi Mukuru wa Yoozoo Games yapfuye azize uburozi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/12/2020 8:28
0


Lin Qi umugabo wari umuherwe mu Bushinwa akaba n'Umuyobozi Mukuru w'uruganda rwa Yoozoo Games rukora ibikoresho byo gukina, yitabye Imana ku myaka 39 azize uburozi.



Lin Qi yapfuye mu ijoro ryacyeye azize uburozi yanyweye mu cyayi. Uyu mugabo akaba yarajyanywe mu bitaro ku itariki 16 z'uku kwezi ubwo yari arembye cyane, amaze gusuzumwa n'abaganga bamusanzemo uburozi mu maraso ye.

Yitabye Imana nyuma y'iminsi icumi arwariye mu bitaro byitwa Zhang Memoriam Hospital. Akimara kwitaba Imana polisi yo mu mujyi wa Shanghai mu Bushinwa yahise ita muri yombi umugabo witwa Xu Yao wakoranaga na Lin Qi.

Xu Yao akaba akekwaho kuroga Lin Qi kuko ariwe basangiye icyayi muri resitora ku itariki 16, ubwo bari bamaze gusangira nibwo Lin Qi yatangiye kuremba cyane maze bamujyana kwa muganga ari bwo bamusanzemo uburozi.

Lin Qi uwari umuyobozi w'uruganda rwa Yoozoo Games

Ibyo byabaye nyuma y'igihe gito Xu Yao amaze iminsi atuka Lin Qi ku mbuga nkoranyambaga amushinja kumwambura amafaranga, mu magambo Xu Yao yakoresheje yavuze ko atishimiye kuyoborwa na Lin Qi kandi ko yiteguye kugira icyo abikoraho.

Nyuma yo kwandika ayo magambo ku mbuga nkoranyambaga nicyo cyatumye nyakwigendera Lin Qi amuhamagara ngo bahure baganire ku bibazo bafitanye. Ubwo bahuraga bagasangira icyayi nibwo Lin Qi yahise aremba.

Polisi y'u Bushinwa ikaba yabwiye ikinyamakuru cyitwa Shanghai Outlets ko umuntu wa mbere ukekwaho kuroga Lin Qi ari Xu Yao kuko ariwe bari bamaze iminsi bafitanye amakimbirane. Polisi ikaba ivuga ko ikomeje iperereza ngo hafatwe uwo ari we wese waba waragize uruhare mu ipfa rya Lin Qi.


Umuherwe Lin Qi wazize uburozi yanyweye mu cyayi.

Lin Qi wapfuye afite imyaka 39 y'amavuko yamenyekanye nk'umwe mu baherwe bakijijwe no gucuruza ibikoresho byo gukina. Amakuru avuga ko uyu mugabo yari atunze arenga Miliyari y'amadorali. Uretse kuyobora uruganda rwe Yoozoo Games yashinze mu mwaka wa 2009, Lin Qi yandikaga ibitabo. Cyimwe mu byamugize icyirangirire ni ibitabo by'uruhererekane byitwa The Three Body Problems.


Bimwe mu bitabo nyakwigendera Lin Qi yanditse

Xu Yao akaba ariwe wamufashaga ku bishyira ku isoko mpuzamahanga, akaba aribyo byateye umwuka mubi hagati yabo bapfa amafaranga yavaga muri ibi bitabo. Lin Qi akaba azashyingurwa ku munsi w'ejo ku itariki 28/12/2020.

Src:www.hollywoodreporter,wwwtheindependentuk.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND