Arsenal itsinze Ikipe ya Chelsea ibitego 3-1 ica akagozi k'imikino igera kuri 7 muri shampiyona nta manota 3 ibona.
Ni
umukino watangiye hitezwe kureba niba koko Arsenal yongera kubona intsinzi
yaherukaga ku munsi wa 7 wa shampiyona ubwo yatsindaga ikipe ya Manchester
United igitego kimwe ku busa. Saa 07:30 PM za Kigali nibwo umukino wari utangiye
umutoza Arteta yakoze impinduka zanatumye Kapiteni we abanza ku ntebe
y'abasimbura.
Lampard uyu munsi ntabwo byamuhiriye
Abakinnyi babanjemo: Arsenal yakiriye umukino; Leno; Bellerin (c), Holding, Mari, Tierney; Elneny, Xhaka; Saka, Smith Rowe, Martinelli, Lacazette. Abasimbura: Runarsson, Ceballos, Soares, Mustafi, Maitland-Niles, Pepe, Willock, Nketiah, Aubameyang.
Ku ruhande rwa Chelsea; Mendy; James, Zouma, Thiago Silva (c),
Chilwell; Kovacic, Kante, Mount; Pulisic, Abraham, Werner. Abasimbura: Kepa,
Azpilicueta, Rudiger, Emerson, Jorginho, Gilmour, Havertz, Hudson-Odoi, Giroud.
Uyu
mukino wari uwa 202 aya makipe yombi ahuye zikaba n'inshuro nyinshi Chelsea
yari ihuye n'ikipe iyo ariyo yose, umukino watangiye amakipe yombi asa n'aho
atirekura ariko anyuzamo akatakana byanatumye ikipe ya Arsenal ikomeza kwereka
ibimenyetso ko ishobora kwigaranzura ikipe ya Chelsea. Ku munota wa 34 Arsenal
yabonye igitego cya mbere kuri penariti yari itewe na Lacazetti ibyari icyizere
bitangira gutanga ishusho y'amanota atatu.
Alexandere Lacazette ni we watangiye urugendo rw'amanota 3
Mbere
y'uko amakipe ajya kuruhuka Arsenal yinjije igitego cya 2 ku munota wa 44
gitsinzwe na Xhaka, igitego cyanasize imibare mibi ku ruhande rwa Frank Lampard
kuko yagombaga kugaruka mu gice cya kabiri asabwa gutsinda ibitego 3 kugira ngo
atahane intsinzi.
Igice
cya kabiri cyatangiriye mu mujyo igice cya mbere cyarangiriyemo dore ko
n'ubundi wabonaga ikipe itozwa na Lampard nta gahunda ihamye ifite. Lampard
yagerageje gukora impinduka ubwo igice cya 2 cyatangiraga Jorginho asimbura
Mateo Kovacic ndetse na Callum Hudson Odoi asimbura Timo Werner. Ku munota wa
56 Bukayo Saka yatsinze igitego cya 3 amata akomeza gutokorwa ku ruhande rwa
Chelsea ari nako Arsenal ikomeza guhamya ko igomba kuva ku manota 14 yari
iriho.
Granit
Xhaka kufura yatsinze yabaye kufura yijyanamo Arsenal itsinze Chelsea kuva mu
2004 ubwo byakorwaga na Thierry Henry.
Arteta
na we yaje gusimbuza ku munota wa 65 akuramo Emile Smith Rowe hinjira Joseph
Willock ndetse no ku munota wa 71 Nicolas Pépé asimbura Gabriel Martinelli,
Lampard ku munota wa 74 yakuyemo N'Golo Kante yinjiza Kai Havertz gusimbuza ku
ruhande rwa Chelsea biba birarangiye. Umukino ugana ku musozo ikipe ya Chelsea
yabonye igitego cy'impozamarira cyatsinzwe na Tammy Abrham ku munota wa 84
umusifuzi yongeraho iminota 5 itagize icyo ihindura umukino urangira Arsenal
itsinze ibitego 3-1 cya Chelsea.
TANGA IGITECYEREZO