RFL
Kigali

Safi Madiba yeretswe urukundo mu ndirimbo ishishikariza kwita ku muntu ukunda utizigamye-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/12/2020 20:33
0


Umuhanzi Safi Madiba yasohoye indirimbo ya nyuma muri uyu mwaka wa 2020 yise ‘Muhe’ ishishikariza kwita ku muntu ukunda utizigamye, ni nyuma y’amezi abiri asohoye indirimbo yise ‘Sound’ imaze kurebwa n’abantu basatira gato ibihumbi 500.



Iyi ndirimbo ‘Muhe’ iri mu za mbere zisohotse ziri mu maboko ya Label yitwa ‘Nukuri Music (NM)’ yatangiye imishinga yayo akiri mu Rwanda. Ni Label yifuza ko yaguka agasinyisha abahanzi bakizamuka, mu rwego rwo kwitura ineza yagiriwe ubwo nawe yatangiraga umuziki.

Ni indirimbo isohotse kandi mu gihe uyu muhanzi aherutse gukira icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe. Nawe avuga ko umwaka wa 2020 utari woroshye, ari nayo mpamvu muri bicye ufite ukwiye kwita kuri mugenzi wawe uko ushoboye.

Uyu muhanzi yagize ati “Indirimbo ‘Muhe’ yasohotse ubu wayireba kuri Youtube yanjye. Noheli Nziza n’Umwaka mushya muhire. Umwaka wa 2020 ntiwari woroshye, tanga impano ufite utizonze.”

Abantu batandukanye bamaze kumva iyi ndirimbo bavuze ko ari inziza barimo n’abavuga ko batumva Ikinyarwanda, ariko ko banyuzwe n’injyana yayo. Abandi babwiye Safi Madiba ko batangiye kumushyigikira kuva atangiye umuziki kugeza n’ubu.

Chris David yagize ati “Umwami w’umuziki mu Rwanda. Safi Madiba ndakwemera.” Masezerano Prosper ati “Aka karirimbo ni keza kweli. Uziko kangeze mu gifu man! Naho Gerard Hakizimana yabwiye Safi Madiba gukomeza kubaha indirimbo nziza.

Mu ndirimbo ‘Muhe’, Safi Madiba aririmba ashishikariza abantu bakundana kugerageza gushimishanya buri umwe atizigamye; agahinda no kwicuza bikaba kure hagati y’abo. Aririmba abwira umusore kwita ku mukobwa uko ashoboye ‘Wenda tube ducye ariko umuhe’.

Safi Madiba aherutse kubwira INYARWANDA, ko mu mwaka wa 2021 azamurika Album ye ya mbere amaze igihe kigera ku myaka itatu ategura. Ni Album avuga ko yahaye umwihariko kuko iriho indirimbo nziza yakoranye n’abandi bahanzi bakomeye.

Uyu muhanzi asohoye indirimbo ‘Muhe’ mu gihe yitegura gutangaza umuhanzi mushya yasinyishije muri Label ye yise ‘Nukuri Music’ yatangaje ubwo yasohoraga amashusho y’indirimbo ye yise ‘Sound’.


Umuhanzi Safi Madiba yeretswe urukundo ku ndirimbo ya nyuma muri uyu mwaka wa 2020


Safi Madiba aherutse gutangaza ku mugaragaro ko yashinze Label 'Nukuri Music (NM)' yanakorewemo iyi ndirimbo 'Muhe' yasohoye

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO NSHYA YITWA 'MUHE' Y'UMUHANZI SAFI MADIBA

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND