RFL
Kigali

Clarisse Karasira yasohoye indirimbo ya nyuma kuri Album yagombaga kumurika uyu munsi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/12/2020 19:33
0


Umuhanzikazi Clarisse Karasira wubakiye umuziki we kuri gakondo, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Mu Mitima’, ya nyuma kuri Album ye yise ‘Inganzo y’Umutima’ yagombaga kumurika mu gitaramo cyari kuba uyu munsi.



Ku wa 28 Ugushyingo 2020, Clarisse Karasira yatangaje ko agiye kumurika Album ye ya mbere yise ‘Inganzo y’Umutima’. Ni Album iriho indirimbo 18, ariko yari agiye kuyimurika abantu bazi indirimbo 17.

Indirimbo ya nyuma kuri iyi Album yitwa ‘Mu mitima’ ari nayo yasohoye ku munsi yagombaga gukoreraho igitaramo cye. Byari biteganyijwe ko igitaramo cy’uyu muhanzikazi kiba kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukuboza 2020 muri Kigali Serena Hotel.

Ni igitaramo yari gukora ashyigikiwe n’abahanzi barimo Jules Sentore, Mani Martin, Itorero Uruyange rw’Intayoberana, Umukirigitananga Deo Munyakazi, Mushiki we Esther Niyifasha. Ndetse hari n’amakuru y’uko Impala bari gucuranga muri iki gitaramo.

Iki gitaramo cyasubitswe bitewe n’uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yakajijwe. Si we wenyine, kuko hari n’ibindi bitaramo bikomeye by’abantu batandukanye byasubitswe, ababishoboye babyimurira kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Indirimbo ye ‘Mu mutima’ irashishikariza abantu gushyira imbere ubwiza bwabo bw'imbere mu mitima, ikanifuriza abantu kugira urukundo n'amahoro yo mu mitima. Ni yo ndirimbo ifunze album ya Clarisse karasira ya mbere "Inganzo y'umutima".

Clarisse Karasira yabwiye INYARWANDA, ko ibyiza n’ibibi byose bihera mu mutima y’abantu. Avuga ko ari indirimbo ishishikariza abantu kwireba mu mutima ‘kugira ngo ibyiza byacu bijye hanze’.

Uyu muhanzikazi yavuze ko iyi ndirimbo iri no mu murongo wo kwifuriza Umwaka mushya muhire wa 2021, abashimira uko babanye mu mwaka wa 2020 abasaba gukomeza kumushyigikira mu rugendo rw’umuziki.

Clarisse yavuze ko mu ntangiriro z’umwaka wa 2021 azatangira urugendo rwo gukora kuri Album ye ya kabiri.


Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasohoye amashusho y'indirimbo ye ibyinitse yise 'Mu Mutima'


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukuboza 2020, ni bwo Clarisse Karasira yari gukora igitaramo cyo kumurika Album ye ya mbere yise 'Inganzo y'umutima'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MU MITIMA' YA CLARISSE KARASIRA

">









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND