RFL
Kigali

Polisi yerekanye abamotari 31 bafashwe bavuye mu muhanda bakagendera mu nzira z'abanyamaguru

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/12/2020 19:05
2


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Ukuboza ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda yerekanye abamotari 31 bafashwe bakora amakosa yo kuva mu muhanda wa Kaburimbo bakagendera mu nzira zagenewe abanyamaguru. Aba bose bafatiwe mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali.



Aba bamotari baremera amakosa bakoze bakayasabira imbabazi ndetse bakagira bagenzi babo inama yo kubyirinda batarafatwa kuko birimo ingaruka nyinshi. Nzayisenga Eric, umwe mu bafashwe, yavuze ko tariki ya 24 Ukuboza ku mugoroba saa kumi n’imwe ari bwo yafashwe n’abashinzwe umutekano ubwo yari ageze i Remera ahitwa mu Giporoso.

Nzayisenga Eric aremera amaksa yakoze akayasabira imbabazi akanagira inama bagenzi be bagitwarira moto mu nzira z'abanyamaguru

Yagize ati "Hari umuvundo w’ibinyabiziga byinshi, kuko nari mpetse umugenzi ujya Kabeza nahisemo kuva mu muhanda ndenga borodire ngendera mu kayira kagenewe abanyamaguru. Ni amakosa nemera nkaba nyasabira imbabazi kandi ndashishikariza bagenzi banjye babikora kubireka.”

Haragirimana Yves na we aremera ko yafashwe yarenze borodire agendera mu mu nzira yagenewe abanyamaguru. Kimwe na mugenzi we wavuzwe haruguru, Haragirimana aravuga ko yafashwe ku mugoroba wa tariki ya 24 Ukuboza avanye umugenzi Kacyiru amujyanye i Masaka, afatirwa i Remera. Avuga ko icyamuteye kuva muri kaburimbo akagendera mu nzira yagenewe abanyamaguru ari ubwira yari afite.

Yagize ati “Nageze i Remera mbona harimo amatara ahagarika ibinyabiziga(Feux rouge) kandi amasaha yari amaze kuba saa kumi n’ebyri nahisemo kuva muri kaburimbo njya kwishakira inzira, nyura mu nzira yagenewe abanyamaguru.”

Aba bamotari barivugira ko n’ubwo hafashwe bariya 31, hari n’abandi bagenzi babo babikora. Baremera ko bifite ingaruka nyinshi zirimo kwangiza ibikorwaremezo, kugonga abanyamaguru kandi babasanze mu nzira zabo, kugwa na bo ubwabo barimo kurira borudire bajya mu nzira z’abanyamaguru.


Ngarambe Daniel

Umuyobozi w’impuzamahuriro y’abamotari mu Rwanda, Ngarambe Daniel, aremeza ko bamwe mu bamotari bashukwa n’amafaranga bahabwa n’abagenzi bigatuma bakora amakosa atari ngombwa.

Yagize “Ibi ni ibintu dukunze kubona mu bamotari aho barenga borudire bakajya guhutaza abagenzi mu nzira zabo. Ikindi kandi banangiza ibikorwaremezo. Turakangurira abamotari kwirinda amafaranga bita umurengera bahabwa n’abagenzi bihuta bigatuma bakora amakosa.”

Yakomeje avuga ko abamotari baba barize amategeko y’umuhanda ariko hakabamo ababura indangagaciro bigatuma bateshuka ku byo bize, bagakora amakosa atandukanye mu muhanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yavuze ko Polisi yagize igihe gihagije cyo kwigisha abamotari ku kubahiriza amategeko yo mu muhanda ariko hakomeje kugaragara ababirengaho bagakora amakosa.


CP John Bosco Kabera yagiriye inama abamotari bakora amakosa yo mu muhanda ashobora guhitana ubuzima bw'abantu bakanangiza ibikorwaremezo.

Yagize ati “Bimaze iminsi bigaragara, abenshi mu bamotari iyo bagenze ahari umuvundo cyangwa iyo bageze ahari amatara yahagaritse ibinyabiziga bo bahitamo kuva muri kaburimbo bakagendera mu nzira z’abanyamaguru. Nyamara bo nta munyamaguru ujya abasanga muri kaburimbo. Bariya bamotari bangiza ibikorwaremezo(hari n’abanyura mu ndabo zitatse umujyi wa Kigali). Bashobora kandi kugusha umugenzi baba bahetse cyangwa bakagonga abanyamaguru basanze mu nzira zabo.”

CP Kabera yagarutse kuri bamwe mu bamotari badukanye ingeso yo kuzimya amatara nyamara barenze ku mabwiriza yo gutaha kare muri ibi bihe bya COVID-19, hakaba n’abatwara moto badafite ubwishingizi. Yabagiriye inama yo kujya bumvira abapolisi igihe babahagaritse.

Ati ”Hari abamotari bikururira ibibazo n’ababikururira Leta. Hari abajya mu muhanda bagasuzugura abapolisi babahagaritse barangiza bakanazimya amatara. Hari n’abo usanga badafite ubwishingizi bwa Moto bamara gusenya ibyo bikorwaremezo cyangwa kugonga abantu ikigega cya Leta gishinzwe kugoboka kikaba aricyo kibyishyura.”



Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagiriye inama abantu batwara ibinyabiziga bose kubahiriza amategeko yo mu muhanda ariko akangurira n’abaturarwanda muri rusange kujya bakebura ababatwara bagakora amakosa. Yanabasabye kujya birinda gushyira igitutu ku bamotari ariko n’abamotari birinde gushyirwa ku gitutu n’abagenzi kuko ingaruka ni bo zigarukaho iyo bamaze gukora amakosa.

Gutwarira ikinyabiziga mu nzira zagenewe abanyamaguru bicibwa amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 ari nayo ari bucibwe buri umwe muri bariya bamotari.


Abamotari 31 bafatiwe muri Kigali bagendera mu nzira zagenewe abanyamaguru

Src: Police.gov.rw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Frank3 years ago
    Ariko igifungo cyo ntaho nkibona. None se ubu bigeze aho amakosa yo mu muhanda afite ibihano biteganijwe,ashyira umuntu mo ipingu akajya lockup?
  • NDAYIZEYE REVERIYE NDI.MUBURUNDI 3 years ago
    ABO.BAMOARI NTABASHYA BATARIBWAHABWE AMAHAME AGENGA IKIMOTARI? BASHUTSWE NIMISI MIKURU MUBAKUBITE IYIZAMBA NTIBAZASUBIRA





Inyarwanda BACKGROUND