RFL
Kigali

Ikiganiro n'abakobwa bakina muri Mbaya Series: "Sunny ni umu star, ruswa y'igitsina idindiza byinshi cyane ku bakobwa"-VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:27/12/2020 7:02
1


Bamwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda bayobotse gukora filime z’uruhererekane ‘Series’ banyuza kuri shene zabo za Youtube bafunguye. Izi filime zimaze kugira umubare munini w’abazireba biherekezwa n’abatanga inyunganizi n’umubare muto ukanda kuri buto y’uko ‘batazikunze’.



Muri izo filime ziri kubica bigacika harimo na filime yiswe 'Mbaya series' iri muri filime zikunzwe cyane kuri YouTube muri iyi minsi. Iradukunda Aline na Uwamariya Shani bamwe mu bakina muri iyi filime 'Mbaya seies' twagiranye nabo ikiganiro kirambuye.

Aba bakobwa bamenyekanye cyane muri cinema nyaRwanda aho bakinaga muri filime yiswe Mbaya series itegurwa ikanakinwamo n'umuhanzi uzwi nka Bahati Makaca uherutse gutandukana n'itsinda rye yakoreragamo umuziki rya Just family nyuma rikanasenyuka. Iyi filime ikinamo kandi umunyamakuru wamenyekanye cyane nka Muhire Jason.

INYARWANDA TV mu kiganiro n'aba bakobwa babiri babajijwe ukuntu binjiye mu gukina filime n'urugendo rwabo uko rwabagendekeye maze bavuga ko rwari urugendo rutoroshye habe namba. Batangiye batubwira ukuntu bitari byoroshye kugira ngo binjire muri cinema nyaRwanda. Bavuze ko hari ibibazo abakobwa bagiriramo nko gusabwa ruswa y'igitsina kugira ngo bagukinishe.

Mu bindi bibazo bavuze byugarije sinema mu Rwanda bikagira ingaruka cyane ku bakobwa, ni ugushyira imbere ubwiza bw'umukobwa kurusha impano afite n'ibindi byinshi, ariko bo ngo bagize amahirwe yo guhura n'umu director mwiza ariwe Bahati abaha umwanya ngo bagaragaze icyo bashoboye kugeza ubu bakaba bahagaze neza muri filime nyaRwanda.


Iradukunda na Uwamaliya bari gukina muri iyi minsi muri filime 'Icyaha'

Uwamariya yahereye kuri Makanika akina iyi ni filime y'umunyarwenya uzwi aka Makanika, aza gukina muri Mbaya aho ubu akina no mu yitwa Icyaha nayo itegurwa na Bahati. Naho Iradukunda Aline we avuga ko filime yagiyemo mbere ntacyo zamumariye urebye ngo ni nk'aho iyi ari gukinamo ari iya mbere aho twamusanze yarari gukina filime yitwa Icyaha akinanamo na Uwamariya. 

Yavuze ko iyi filime imaze kumugeza kure ku buryo hari n'andi mafilime aba abona ariro akumva atayakinamo kuko yizera ko iyi akinamo uyu munsi hari igiye yazazamuka ikanazirenga zose. Kuba abakobwa bakina filime bagaragazwa nabi bitewe n'ubutumwa bari gutanga ngo ntacyo iwabo biba bibabwiye cyane cyane ko baba batabibamenyereyeho. 

Bavuze ko iyo bababonye babikina baba bavuga bati buriya hari ababyeyi bafite abana nka bariya banaboneraho gusaba abandi babyeyi ko umukobwa ukina filime ntaho aba ahuriye n'ibyo aba akına badakwiye kwihutira kumubuza amahirwe ye ahubwo bakwiye kumufasha kugira ngo agere ku ntego ye yo gutanga ubutumwa kuri ba bandi babikora.

Mbaya Series Ni filime y’umuhanzi Bahati Macaka wo muri itsinda rya Just Family. Yasohotse mu mpera z’Ugushyingo 2019. Bahati, ni we mwanditsi Mukuru w’iyi filime ndetse ni nawe ugira uruhare mu kuyiyobora umunsi ku munsi. Filime ye yise ‘Mbaya’ yatangiye yitwa ‘Indaya mbaya’. Inyuzwa kuri shene ya Youtube ya ‘Umuhanzi TV’ igaragaza uburyo umusore atendeka abakobwa batandukanye bose bamusura agakoresha amayeri kugira ngo batamuvumbura.

Bahati Makaca yabwiye INYARWANDA ko uretse ibyo inagaragaza uko abagore/abagabo bata ingo zabo bakajya gusambana n’abasore/inkumi. Bahati avuga ko iyi filime bayikoze bagira ngo bigishe abantu kureka ingeso mbi. Iyi filime igeze kuri Episode ya 13. Bahati yagize uruhare muri filime ziri ku isoko nka ‘Ni njye nawe’, ‘Kaliza’ ndetse na ‘Ruzagayura’. Iyi filime ye ‘Mbaya’ irebwa n’abantu bari hagati y’ibihumbi 50 n’ibihumbi 100.

Mu nkur duheruka gukora ya filime zinjiriza amafaranga menshi ba nyirazo, na Mbaya series yari irimo. Ni inkuru twakoze mu bihe bishize, icyo gihe iy filime ikaba yari imaze gusohora uduce 5 (Episodes) twarebwe muri ubu buryo: 64,714; 43,278; 71,534; 67,750 na 46,898. Twose hamwe twarebwe inshuro 294,174 (Views).

Tugendeye ku madorali ari hagati ya $3 na $5 Youtube yishyura kuri 'Views' 1000, turasanga iyi filime yarinjije nibura ari gahati ya $850 na $1400, mu manyarwanda akaba ari hagati ya 806,251 Frw na 1,327,944 Frw.

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABAKOBWA BAKINA MURI 'MBAYA SERIES'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • akilimali3 years ago
    abasore babasaba baba babona muha abandi. kandi muba muri beza mwifuzwa. bajye bapfira mu mutima se babareke? ntabwo rero iba ari ruswa y'igitsina. ahubwo baba babishimiye. kuki se badasaba abazunguzayi? ntibafite igitsina? ariko mujye mugira ubwenge?





Inyarwanda BACKGROUND