RFL
Kigali

Joy Kamikazi yasohoye indirimbo nshya 'Nzahora nkwiringira' yibutsa abantu imbabazi n'urukundo by'Imana-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/12/2020 17:10
0


Joy Kamikazi uzwi cyane mu muziki nka Joy KaQueen yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Nzahora nkwiringira' ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu ko imbabazi n'urukundo by'Imana bihoraho ibihe byose. Ni indirimbo ashyize hanze nyuma y'amezi ane asubiyemo 'Goodness of God' ya Bethel music, ibizwi nka 'Cover' mu cyongereza.



KaQueen uri mu bahanzi nyarwanda mbarwa baririmba banicurangira gitari, yabwiye InyaRwanda.com ko yanditse iyi ndirimbo mu kubwira abantu ko Imana ari iyo kwiringirwa mu bihe byose. Ati "Message ni uko Imana ari iyo kwiringirwa mu bihe byose haba mu byiza cyangwa mu bibi, kuko imbabazi n'urukundo by'Imana bihoraho ibihe byose".

Ku bijyanye na gahunda afite mu gihe kiri imbere, yavuze ko yatangiye gukora indirimbo azashyira kuri Album ye ya kabiri, ati "Mfite gahunda yo gukora indi ndirimbo nyinshi nzashira kuri album ya 2". Yavuze ko afite intego yo gukora umuziki mu mbaraga nyinshi, ati "Ngiye gukorana imbaraga zidasanzwe hamwe n’Imana".


Joy Kamikazi yihaye intego yo gukorana imbaraga nyinshi umuziki we

Kamikazi Joy yatangiye kuririmba mu 1998 aririmba muri korali Prince of Peace yo kuri St Etienne. Akunda cyane kuririmba, akaba yarabitangiye kera akiri umwana, gusa indirimbo ya mbere yise ‘Nyakira’ akaba yarayikoze mu myaka mike ishize ari mu Buhinde aho yigaga Kaminuza. Kaqueen yavukiye i Burundi, ubu we n’umuryango we batuye mu mujyi wa Kigali i Kinyinya. 


Joy Kamikazi yatangiye gukora indirimbo azashyira kuri Album ye ya kabiri

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'NZAHORA NKWIRINGIRA' YA JOY KAMIKAZI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND