RFL
Kigali

Derrick Don Divin yasohoye indirimbo ivuga kuri Noheli yise 'Feliz Navidad'-VIDEO

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:26/12/2020 13:36
0


Umuhanzi Derrick Don Divin wamenyakanye cyane mu bitaramo yakoze muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya “Feliz Navidad” yakozwe igamije gushimisha abantu muri iyi minsi mikuru.



Uyu muhanzi w’impano nyinshi ashimira cyane Pierre Damien Dushime ahamya ko yamufashije cyane. Usibye kuba Derrick Don Divin ari umuririmbyi ni umuhanga mu gutunganya amajwi y’indirimbo, yandika indirimbo, azi gucuranga ibikoresho by’umuziki birimo gitari na piano kandi afite n’impamyabumenyi ya kaminuza mu bwubatsi.

Derrick usanzwe ufite indirimbo “Nturenge aho” yakoranye na Umutare Gaby, azwi na benshi bamubonye aririmba asubiramo indirimbo z’abandi bahanzi yatangiye kwigana afite imyaka 10 y’amavuko. 

Yasubiyemo nk’indirimbo “Izuba rirenze” ya Vincent Niyigaba, “Inyamibwa y’igikundiro” ya Nkurunziza Francois n’abandi. Ku myaka 12 y’amavuko ni bwo yafashe icyemezo cyo gutangira guhanga indirimbo ze, ariko akumva atari ibintu azakora nk’umwuga.

Mu 2012 ni bwo yafashe icyemezo cyo gutangira gukora umuziki, asohora indirimbo yise “Population” yakorewe muri studio yitwa Ibisumizi. Ni indirimbo ivuga ku mubano n’isano abantu bafitanye ikabakangurira gukomeza kubana neza no gukundana.

Uyu munsi iyo ayumvise ngo imwibutsa byinshi birimo intangiriro y’urugendo arimo kandi akumva igifite ireme ry’ubuhanzi n’ubwo idakoze ku buryo bugezweho muri iyi minsi. Mu kiganiro na INYARWANDA, Derrick yavuze ko impano ye yo kuririmba ayikomora ku babyeyi be basanzwe bafitanye indirimbo.

Se wa Derrick afite indirimbo yitwa “Umuntu ni Ubuntu” yashyizwe kuri Youtube ku wa 09 Nzeri 2017. Se wa Derrick kandi afitanye indirimbo n’umugore we (Nyina wa Derrick witwa Mucumi Jeannette) yitwa “Wikengure”.

Derrick avuga ko gukurira mu biganza by’abanyamuziki byamusunikiye gukora umuziki n'ubwo akiri muto atumvaga ko azabikora nk’umwuga. Yavuze ko afite intego yo gutambutsa ubutumwa butandukanye afite ku mutima bukagirira akamaro sosiyete biciye mu bihangano bye.


Avuga kandi ko afite intego yo kuzamurika injyana ye mu myaka iri imbere no kuba umuhanzi mpuzamahanga agahesha Igihugu ishema mu ruhando rw’abakomeye.

REBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO NSHYA 'FELIZ NAVIDAD' YA DERRICK DON DIVIN 









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND