RFL
Kigali

Abaramyi bakomeye Patient Bizimana, Aime Uwimana na Gaby Kamanzi bataramiye abantu mu ijoro rya Noheli-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/12/2020 23:12
0


Abaramyi bakomeye mu Rwanda, Patient Bizimana, Aime Uwimana na Gaby Kamanzi bahuriye mu gitaramo gikomeye cyabaye mu ijoro rya Noheli bahembura imitima ya benshi, by’umwihariko indirimbo zo mu Gitabo cy’Umukirisitu baririmbye.



Iki gitaramo cyiswe ‘Christmas Celebration at Kigali Arena’ cyabereye kuri Televiziyo y’u Rwanda mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 25 Ukuboza 2020, ku munsi Abakirisitu bizihizaho Ivuka ry’umwami n’umukiza wabo, Yesu/Yezu Kristo.

Cyatangiye ahagana saa tatu kirangira saa yine n’iminota micye. Cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda Covid-19, gikurikira igitaramo gikomeye Chorale de Kigali iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika yaraye ikoze mu ijoro ry’uyu wa Kane igakurirwa ingofero.

Iki gitaramo cyafunguwe n’umuramyi Patient Bizimana waririmbye indirimbo zirimo ‘Yesu avukira i Beterehemu’ ivuga ku munsi wa Noheli wizihijwe uyu munsi, iyitwa ‘Recois l’adoration’, ‘Iyo Neza’ yatumye uyu muhanzi akundwa bidasanzwe kuva yayisohora mu mwaka wa 2012.

Ni imwe mu ndirimbo atera akikirizwa. Ndetse iri ku rutonde rw’izafashije benshi kwakira agakiza. Uyu muhanzi kandi yaririmbye indirimbo ‘Ubwo buntu’ iri mu ndirimbo ze zifite amashusho meza, inagaragaramo abantu bazwi muri ‘Gospel’.

Muri iyi ndirimbo ‘Ubwo buntu’ hari aho aririmba agira ati “Warankunze, ntacyo ntanze ubuntu bwawe, ndabwiseguye, Urukundo unkunda ni ineza itemba njye sinashobora kuyirondora, Wampinduye, umuragwa umpa umugabane w’abaramyi.

Patient Bizimana yakurikiwe na Gaby Irene Kamanzi bakunze guhurira mu bitaramo bitandukanye no mu bikorwa bitandukanye.

Gaby Kamanzi uherutse gusohora indirimbo nshya yise ‘Emmanuel’ yabanjirije ku ndirimbo ‘Ungirira neza’’ yasohotse muri Gashyantare 2013 yamuhaye ikuzo mu rugendo rwe rw’umuziki.

Yaririmbaga avuga ko “Twagiriwe ubuntu ku musaraba reka twongere dushime uwo Yesu yatugiriye neza.” Gaby Kamanzi kandi yaririmbye indirimbo ‘Neema ya Goligota’ yasohoye amashusho yayo muri Gicurasi 2020.

‘Neema ya Goligota’ iri mu ndirimbo z’uyu muhanzikazi zakunzwe mu buryo bukomeye inumvikana mu rurimi rw’Igiswahili. Muri iki gitaramo, yanyuzagamo akabwira abantu gufatanya nawe guhimbaza Imana, ndetse bagakomera amashyi ‘Umwami Yesu’.

Muri iki gitaramo kandi, Kigali Arena yerekaniyemo amwe mu mafunguro meza ategurwa na Restaurant ihakorera izajya yakira abagana iyi nzu y’imyidagaduro.

Umutetsi uzwi nka Chef wifashishijwe mu kugaragaza indyo yihariye bategura, yavuze ko bashyize imbere gutanga serivisi nziza no gutanga ibyo basabwe mu gihe gito. Ati “Twiteguye kubakirana yombi.”

Umuramyi Aime Uwimana ni we wavugije umurishyo wa nyuma w’iki gitaramo! Mbere yo kuririmba uyu muhanzi yabanje kwifuriza Abanyarwanda bose Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire.

Yahereye ku ndirimbo iri mu njyana ya Reggae yise ‘Mwami Ushizwe Hejuru’. Uyu muhanzi yaririmbye neza nk’uko yari yiteguye mu gitaramo Gentil Misigaro yakoreye i Kigali umwaka ushize.

Uyu muhanzi asoje kuririmba iyi ndirimbo yagize ati “Warakoze kuza Yesu ku bwacu…Uri umwami wacu turakwizera.”

Yahise akomereza ku ndirimbo ye ivuga ku ijoro Yesu yavukiyemo, anaririmba indirimbo ‘Ukwiriye gushimwa’ yabaye ibendera ry’umuziki we kugeza n’ubu kuva mu myaka itanu ishize.

Aba bahanzi bose bafashijwe mu miririmbire n’abakobwa babiri n’umuhungu we bagaragaje ubuhanga budasanzwe bafasha abahanzi kunyura benshi.

Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Arena ku bufatanye na Rwanda Convention Bureau, Visit Rwanda ndetse na Televiziyo y’u Rwanda.

Kigali Arena imaze iminsi irarika abantu ibitaramo bikomeye bizaba mu mpera z’uyu mwaka. Ejo ku wa Gatandatu hazabera igitaramo cya Alarm Ministries. Ndetse ku wa 01 Mutarama 2021 hazabera igitaramo cya East African Party.

Patient Bizimana yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro mu gufasha abantu kwizihirwa na Noheli

Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Arena gikurikira icya Chorale de Kigali

Umuramyi Patient Bizimana yaririmbye indirimbo zirimo 'Iyo neza' yamuhaye igikundiro kidasanzwe

Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi yifurije Abanyarwanda Noheli Nziza n'umwaka mushya muhire wa 2021

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gaby Irene Kamanzi yanyuze benshi mu ndirimbo ye 'Neema ya Goligota'


Aime Uwimana ufatwa nka 'Bishop w'abahanzi' yaririmbye indirimbo ze zakunzwe yisunze injyana ya Reggae

Aime Uwimana, umuhanzi w'umuhanga u Rwanda rufite wabereye ikitegererezo benshi

Abaririmbyi bafashije Patient Bizimana, Aime Uwimana na Gaby Kamanzi kunoza neza imiririmbire








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND