RFL
Kigali

Chorale Abahimbazimana yasohoye indirimbo ya Noheli bise ‘Ab’Ijuru baririmba’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/12/2020 20:20
0


Chorale Abahimbazimana ikorera ivugabutumwa muri Paroisse Regina Pacis-Remera yasohoye amashusho y’indirimbo yabo ya kabiri bise ‘Ab’Ijuru Baririmba’ mu rwego rwo gufasha abantu batandukanye kwizihiza Umunsi Mukuru wa Noheli no kugira impera Nziza z’umwaka wa 2020 binjira mu 2021.



Chorale Abahimbazimana imaze imyaka 34 ifasha abakristu guhimbaza Imana mu ndirimbo zinogeye amatwi no mu bikorwa by'urukundo. Iyi korali yaherukaga gusohora amashusho y’indirimbo ya mbere ifite iminota 06 n’amasegonda 07’ yitwa ‘Ndagiwe n’umushumba mwiza’ imaze ukwezi kumwe isohotse.

Indirimbo ‘Ndagiwe n’umushumba mwiza’ ndetse na ‘Ab’ijuru baririmba’ basohoye uyu munsi zanditswe zinacurangwa na Ngendahayo Jean de Dieu ari nawe Muyobozi wa tekiniki wa Korali.

Umuyobozi Chorale Abahimbazimana, Dr. Gabriel Nizeyimana, avuga ko iyi ndirimbo ‘Ab’Ijuru baririmba’ basohoye itanga ubutumwa bubwira abantu uko ibintu byari bimeze ubwo Yezu Umwana w'Imana akaba n'Umucunguzi wa bene - muntu yavukaga. Avuga ko ibyishimo byari byinshi nk'uko babigaragaje mu mashusho y'iyi ndirimbo.

Nizeyimana usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, Koleji y'Uburezi yavuze ko Chorale Abahimbazimana ifite gahunda zo gushyira ahagaragara indirimbo nziza no gufasha Abakristu kwegerana n'Imana muri gahunda zose.

Kuri shene ya Youtube y’iki korali banafiteho indirimbo ikoze mu buryo bw’amajwi buherekejwe n’amafoto bise ‘Umwamikazi w’amahoro’ imaze ukwezi kumwe isohotse.

Iyi ndirimbo ‘Ab’Ijuru baririmba’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Emmy Pro naho amashusho yakozwe na Aime Pride muri Universal Record.


Chorale Abahimbazimana yo muri Kiliziya Gatolika yasohoye amashusho y'indirimbo ya kabiri bise 'Ab'Ijuru baririmba'


Chorale Abahimbazimana imaze imyaka 34 ifasha abakirisitu kwegerana n'Imana binyuze mu ndirimbo no mu bikorwa by'urukundo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AB'IJURU BARIRIMBA' YA CHORALE ABAHIMBAZIMANA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND