RFL
Kigali

Mico The Best, Mbonyi, Seburikoko na Alyn Sano mu begukanye ibihembo bya ‘Isango na Muzika Awards 2020’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/12/2020 19:29
0


Ku nshuro ya mbere, Radio Isango Star yatanze ibihembo ku bahanzi nyarwanda n’abakinnyi ba filime, abatunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho mu rwego rwo gushyigikira urugendo rw’iterambere rw’umuziki w’u Rwanda.



Ibi bihembo byateguwe hagamijwe kurushaho guhesha agaciro ibihangano by’abahanzi nyarwanda cyane cyane binyuze mu kubashimira ibyo baba barakoze mu mwaka kugira ngo bagire ishyaka ryo gukomeza gutera imbere.

Ibi kandi bikanagira umumaro mu gutuma abahanzi bakiri bato bagira ishyaka ryo gukora ibihangano byiza kandi bifite ireme. Abahanazi begukanye ibihembo bya Isango na Muzika Awards ‘IMA2020’ batangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukuboza 2020 kuri Televiziyo Isango Star.

Hashingiwe ku manota abahanzi bagize mu itora ryo kuri internet hongeweho amanota yatanzwe n’akanama nkemurampaka kari kagizwe n’abanyamakuru n’abandi bafite aho bahuriye n’umuziki.

Umuhanzi w’umugabo w’umwaka ‘Best Male Artist of the year 2020’ yabaye Bruce Melodie wagize amanota 100%; umuhanzikazi w’umugore w’umwaka ‘Best Female Artist of the year 2020’ yabaye Alyn Sano uherutse gusohora indirimbo ‘Joni’; yagize amanota 80%.

Umuhanzi mushya w’umwaka wa 2020 ‘Best New Artist of the year 2020’ yabaye Juno Kizigenza wagize amanota 60%. Indirimbo y’umwaka ‘Best Song of the year’ yabaye ‘Igare’ ya Mico the Best, aho yagize amajwi 60%.

Producer mwiza w’umwaka utunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi ‘Best Audio Producer of the year 2020’ yabaye Element wo muri Country Records wagize amajwi 100%. Producer w’umwaka utunganya amashusho ‘Best Video Director of the year 2020’.

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana w’umwaka ‘Best Gospel Artist of the year 2020’ yabaye Israel Mbonyi wagize amanota 60%.

Umukinnyi wa filime w’umwaka ‘Best Actor of the year 2020’ yabaye Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava/Seburikoko wagize amajwi 60%. Umukinnyi wa filime w’umugore w’umwaka ‘Best Actress of the year 2020’ yabaye Mama Nick uzwi muri filime ‘City Maid’, yagize amajwi 60%.

'IGARE' YA MICO THE BEST NIYO YABAYE INDIRIMBO Y'UMWAKA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND