RFL
Kigali

Umuzigo wanjye uvuza ubuhuha! Kenny Sol na Bruce Melodie basohoye indirimbo 'Ikinyafu' ivuga ku mukobwa ‘ushegera’ umuhungu-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/12/2020 16:57
0


Umuhanzi w’umuhanga Kenny Sol yanditse indirimbo ‘Ikinyafu’ we na Bruce Melodie basohoye uyu munsi, yerekeye ku mukobwa w’ikimero ukora uko ashoboye agashotora umuhungu agira ngo bagirane imishyikirano irenze iyo abantu babona.



Indirimbo ‘Ikinyafu’ y’iminota 03 n’amasegonda 30’ yashimwe itaramara isaha! Yari imaze igihe itegerejwe na benshi batangiye kubona integuza yayo kuva mu ntangiriro z’iki Cyumweru.

Bruce Melodie we avuga ko uyu mwaka wabayemo byinshi umwana w’umuntu atari yiteze, bityo ko uyu mwaka wa 2020 ukwiye ‘Ikinyafu’. Ni imwe mu ndirimbo ze zatewe inkunga na kimwe mu bigo bakorana yamamaza.

Asohora iyi ndirimbo, Bruce Melodie yaboneyeho n’umwanya wo kwifuriza Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange. Avuga ko ashima uburyo bashyigikira urugendo rwe rw’umuziki n’ukuntu bakomeza kumubera ‘abanyakuri’.

We na Kenny Sol baririmba ku mukobwa udasanzwe ukoresha amayeri ashoboka kugira ngo yereke umuhungu ko ashaka ubushuti bwisumbuyeho. Umukobwa witwa Ketia wakinnye nk’umukinnyi w’imena, muri iyi ndirimbo aba ashotora Kenny Sol na Bruce Melodie.

Hari nk’aho atera igipapuro mu mugongo Bruce Melodie, ahandi akarangaza Kenny Sol bari mu ishuri. Ndetse aba bahanzi bombi bavuga ko uyu mukobwa umeze nk’ibandi ahora mu buzima bw’iraha yizihiza amasabukuru adashira, ahinduranya abakunzi n’ibindi.

Bruce Melodie ntiyerura neza ‘Ikinyafu’ baririmba. Gusa buri wese ufite amatwi yumva neza umuziki 'Ikinyafu' iri mu ndirimbo zimaze igihe zarahawe akanyibyiniro k’indirimbo z’ibishegu zikururira abantu mu rukundo rwo mu mashuka.

Hari nk'aho uyu muhanzi aririmba agira ati “Uwamenya yampunga. Uwamenya yajya aca kure. Umuzigo wanjye uvuza ubuha.” Yunganirwa na Kenny Sol uvuga ko “Ndi gu facing ikibazo. Akana kabi kasheze kandi ni fo…Kandi abanzi neza bazi ko ndi sans defaux. Gusa niwiyenza.”

Muri iyi ndirimbo, gitari solo yumvikanamo yacuranzwe na Arsene naho ‘mix&mastering’ yakozwe na Bob Pro. Ni mu gihe amajwi yakozwe na Element Eleeeh muri Country Records naho amashusho yakozwe na Meddy Saleh.

Bruce Melodie yaherukaga gusohora indirimbo ‘Abu Dhabi’ yakoreye muri Tanzania imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 1. Ni mu gihe Kenny Sol yaherukaga gusohora indirimbo ‘Agafire’ imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 40 ku rubuga rwa Youtube.

Bruce Melodie yasohoye indirimbo 'Ikinyafu' yakoranye na Kenny Sol

Mu 2018, Kenny Sol yabwiye INYARWANDA ko afite inyota yo gukorana indirimbo na Bruce Melodie none byabaye

Kenny Sol na Bruce Melodie mu ndirimbo yabo 'Ikinyafu' baririmbye ku mukobwa ushegera umuhungu


Igitangaza Music Label: Umuhanzi Juno Kizigenza, Bruce Melodie na Kenny Sol

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IKINYAFU' YA BRUCE MELODIE NA KENNY SOL








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND